Perezida Emmanuel Macron yashimiye umukinnyi wa Maroc

Nyuma yo kureba umukino wahuje u Bufaransa n’Ikipe y’Igihugu ya Maroc, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yashimiye umukinnyi, Sofyan Amrabat ahamya ko yitwaye neza muri iri rushanwa.

Imikinire ya Sofyan Amrabat, yashimwe na Perezida Emmanuel Macron

Ku wa Gatatu tariki 14 Ukuboza, ni bwo ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yakatishije itike yo kuzakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi nyuma yo gusezerera Maroc muri ½ iyitsinze ibitego 2-0.

Nyuma y’uyu mukino, Perezida Emmanuel Macron yinjiye mu rwambariro rwa Maroc abwira Sofyan Amrabat ko yagakwiye kuba umukinnyi w’irushanwa mu bakina hagati mu kibuga.

Umunyamakuru uzwiho gutangaza inkuru z’abakinnyi bahinduye amakipe ku mugabane w’i Burayi mu ba mbere, Fabrizio Romano yavuze ko uyu mukinnyi yishimiwe cyane na Perezida Emmanuel Macron.

Umwe mu bakinnyie ba Les Bleus, Antoine Griezmann wanahembwe nk’umukinnyi witwaye neza kuri uyu mukino, yavuze ko Abanya-Maroc bamushimije kandi bitwaye neza ahubwo gutsindwa ari iby’umupira w’amaguru.

Intsinzi y’u Bufaransa, yatumye umutoza mukuru w’iyi kipe y’igihugu, Didier Deschamps ahita agira ijambo nyamara amasezerano ye agiye kurangira ariko amakuru ava mu Bufaransa avuga ko azongererwa andi.

U Bufaransa bwasanze Argentine ku mukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru tariki 18 Ukuboza, mu gihe ku wa Gatandatu hazaba habaye umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu uzahuza Croiatie na Maroc.

Perezida Emmanuel Macron ahamya ko Amrabat yakabaaye umukinnyi mwiza mu bakina hagati

UMUSEKE.RW