Umukino wo Koga: Hatoranyijwe abana bazaserukira u Rwanda muri Sénégal

Ku wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022, mu Ishuri rya Green Hills mu Mujyi wa Kigali habereye imikino yo gushaka abakinnyi b’ingimbi n’abangavu bazaserukira u Rwanda mu mikino Olempike y’urubyiruko izabera i Dakar muri Sénégal mu 2026.

Abana 30 bakina umukino wo Koga batoranyijwe mu Mujyi wa Kigali

Ni ijonjora ryakurikiraga irindi ryabereye mu Akarere ka Karongi tariki 22 Ukwakira 2022, naryo ryari rigamije gushaka impano z’abato bakina umukino wo Koga.

Icyiciro cya mbere cyo gushaka abana bafite impano mu gusiganwa mu Biyaga ‘Open Water’ cyabereye i Karongi, ahatoranyijwe abana babiri gusa.

Abakinnyi basaga  96 ni bo bahatanye mu Nyogo [Style] zirimo: Breaststroke, Butterfly, Freestyle, Mixed Relay, Medley Relay, Free Relay na Backstroke.

Muri aba bakinnyi bose bahatanaga, ingimbi n’Abangavu 30 ni bo bahize abandi mu gikorwa cyo gushaka impano zizaserukira u Rwanda mu mikino Olempike y’Urubyiruko izabera muri Sénégal mu Mujyi wa Dakar mu 2026.

Aba bana bafite hagati y’imyaka 12 na 14  bakaba bazakomeza gukurikiranwa hagamijwe kubatyaza ngo bazahagarire u Rwanda  mu mikino ya Afurika y’urubyiruko izabera muri Lesotho muri 2024 ndetse n’imikino Olempike y’urubyiruko izabera muri Sénégal mu 2026, bahagaze neza.

Aba bana nyuma yo kurushanwa mu byiciro bitandukanye, hatoranyijwe 30 barimo 16 mu bakobwa na 14 mu bahungu.

Nyuma yo gutoranya aba bana, Umunyamabanga  Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga  [RSF],  Bazatsinda James  yavuze ko bishimiye uko iki gikorwa cyagenze kuko byerekanye ko hari impano  mu gihugu hose mu mukino wo Koga icyari cyarabuze ari aho kwigaragariza.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nyuma  gutoranya aba bana, hagiye gukurikira kubakurikirana kugira ngo bazamure rwego rwa bo hagamijwe ko bazageza igihe cyo guserukira u Rwanda bari ku rwego rwiza.

- Advertisement -

Kajugiro Fidèle Sebalinda ushinzwe iterambere rya Siporo muri Komite Olempike y’u Rwanda, yishimiye uko iki gikora cyagenze, cyane ko cyahuje abana benshi bafite impano mu mukino wo Koga.

Yakomeje avuga iki cyari icyiciro cya kabiri cy’amajonjora, aho icya mbere cyabereye i Karongi ahatoranyijwe abana boga mu mazi y’ikiyaga.

Kajugiro yavuze ko nka Komite Olempike y’u Rwanda,  bazakomeza gufatanya na RSF mu gukurikirana aba bana kandi bizera ko mu 2026 hazaba hari abakinnyi bashobora guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Amakipe yari yitabiriye iri rushanwa ryo guhitamo abana, ni: Mako Sharks [Gasabo], Rwamagana Swimming Club [Rwamagana], Les Daulphins Swimming Club [Gasabo], Cercle Sportif de Karongi [Karongi], Vision Jeunnesse Nouvelle [Rubavu], Cercle Sportif de Kigali [Nyarugenge], Aqua Wave Swimming Club [Gasabo] na Rwesero Swimming Club [Gicumbi].

Umunyamabanga Mukuru wa RSF, Bazatsinda James
Rusamaza Alphonse uyobora Swimming Cercle Sportif de Kigali Club
Abana bagaragaje impano bafite mu mukino wo Koga
Abana bafite impano mu mukino wo Koga bagiye gutegurirwa amarushanwa mpuzamahanga
Ababyeyi bari baje gushyigikira abana

UMUSEKE.RW