Vision yanyagiye bakuru ba yo mu mukino w’ubusabane

Abakiniye ikipe ya Vision FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, batsinzwe n’abakinnyi b’iyi kipe mu mukino wari ugamije ubusabane bwo gusoza umwaka wa 2022.

Vision FC yakinnye n’abo yazamuye

Ni umukino wabereye kuri Stade Mumena, ku wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022. Uyu mukino wagaragayemo abazamuwe na Vision FC ubu bari mu makipe yo mu Cyiciro cya Mbere.

Bamwe mu bagaragaye muri uyu mukino bazamuwe na Vision FC, barimo Karema Eric [Gorilla FC], Ishimwe Christian [APR FC], Byiringiro Lague [APR FC], Nizeyimana Djuma [APR FC] n’abandi.

Bitewe no kuba wari umukino w’ubusabane, nta mubare w’abasimbura wigeze ushyirwaho. Bisobanuye ko abageze ku kibuga bose bahavuye bakinnye.

Vision FC ibifashijwemo n’abarimo Olivier na Yves, batsinze abahoze bayikinira ibitego 5-0. Nyuma y’uyu mukino habayeho igikorwa gito cyo gusangira ku mpande zombi.

Ubundi busabane buteganyijwe kuzaba tariki 16 Mutarama 2023, cyane ko na perezida w’iyi kipe azaba akubutse mu butumwa bw’akazi arimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aha hazakinwa undi mukino wo kwishyura wa gicuti.

Iyi kipe ikinira ku Mumena, izwiho gufasha abakinnyi bakiri bato kubyaza umusaruro impano za bo.

Abakiniye Vision FC bose bari mu Cyiciro cya mbere
Ushinzwe ubuzima bwa Vision FC bwa buri munsi, Bangambiki Abdallah [Djazil], yakinnye uyu mukino
Ishimwe Christian wa APR FC ari mu bazamuwe na Vision FC
Vision FC
Abakiniye Vision FC

UMUSEKE.RW