Amagare: Ferwacy yatangaje ingengabihe y’amarushanwa ya 2023

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare [Ferwacy], ryamaze gutangaza uko ingengabihe y’amarushanwa ya 2023 iteye.

Abakina umukino w’amagare mu Rwanda bashyiriweho amarushanwa menshi

Mu rwego rwo kongera amarushanwa y’abakina umukino wo gusiganwa ku magare, Ferwacy yateguye amarushanwa mu 2023, igaragaza ko buri kwezi hazajya hakinwa irushanwa.

Iri shyirahamwe riherutse kuvuga ko icyo rishyize imbere ubu, ari ukongera amarushanwa agamije gufasha abakinnyi kubategurira kuzakina shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda mu 2025.

Uko ingengabihe ya 2023 ya Ferwacy iteye:

  • Mutarama: Hazakinwa Heroes Cycling Race [Kicukiro-Gasabo]
  • Gashyantare: Hazakinwa Tour du Rwanda
  • Werurwe: Hazakinwa Kivu Belt Race [Rusizi-Karongi-Rubavu], Shampiyona ya Afurika
  • Mata: Hazakinwa irushanwa rya Race to remember [Kigali-Gicumbi-Kigali]
  • Gicurasi: Hazakinwa Akagera Race [Gatsibo]
  • Kamena: Hazakinwa Education&Cultural race [Huye]. Shampiyona y’imbere mu gihugu [Kigali-Bugesera]
  • Nyakanga: Liberation Race [Kigali-Nyagatare]
  • Kanama: Hazakinwa Royal Nyanza Race/Umuganura [Nyanza]. UCI World Championship [Écosse]
  • Nzeri: Hazakinwa Kibugabuga Race [Bugesera]. Kwita Izina [TBD]
  • Ukwakira: Hazakinwa Gisaka Race [Kirehe]
  • Ugushyingo: Hazakinwa Kibeho Race [Nyaruguru]
  • Ukuboza: Hazakinwa Human Rights Race na Musanze Gorilla Race [Musanze]

Ibi bisobanuye ko nta gihe cy’ikiruhuko gihari ku bakinnyi bakina umukino wo gusiganwa ku igare.

Abakunzi b’uyu mukino bashyizwe igorora
Abanya-Kirehe bashonje bahishiwe

UMUSEKE.RW