APR WBBC yisubije Kantore Sandra Dumi

Ubuyobozi bwa APR Women Basketball Club, bwatangeje ko Kantore Sandra uzwi ku izina rya Dumi, ari umukinnyi w’iyi kipe.

Kantore Sandra Dumi yasubiye muri APR WBBC yamuzamuriye izina

Ni nyuma y’umwaka umwe uyu Dumi akinira ikipe ya REG Women Basketball Club yari yagiyemo avuye muri iyi kipe y’Ingabo.

Babicishije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, abayobozi ba APR WWC batangaje ko Kantore Sandra yagarutse mu rugo.

Bati “APR W BBC yishimiye gutangaza ko yasinyishije umukinnyi wahoze akinira Kantore Sandra. Yahawe nimero 9.Yagarutse avuye REG.”

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Dumi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe y’Ingabo.

Dumi yari amaze umwaka umwe muri REG Women Basketball Club, ariko yajyanye na APR WBBC mu marushanwa Nyafurika iherutsemo.

Amasezerano ni ay’imyaka ibiri
Yahawe ikaze mu rugo
Dumi yahawe nimero

UMUSEKE.RW