Basketball: Henry Mwinuka yatandukanye na REG BBC

Nyuma y’imyaka ibiri ari mu ikipe ya Reg Basketball Club, umutoza Henry Mwinuka yahisemo gusubira muri Patriots BBC yagiriyemo ibihe byiza.

Henry Mwinuka yahisemo gusubira muri Patriots BBC yamuzamuriye izina

Uyu mutoza umaze kubaka izina rikomeye mu batoza ba Basketball mu Rwanda, yafashe icyemezo cyo gusibira muri Patriots BBC yatoje imyaka ine (2015-2019), ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu myaka ibiri yari amaze muri REG BBC, yayihesheje ibikombe bibiri bya Shampiyona biheruka, ariko ntabwo yigeze yishimira uburyo yafatwaga nk’umutoza wungirije iyo iyi kipe yajyaga mu mikino mpuzamahanga ya BAL (Basketball Africa League).

Kudahabwa agaciro mu irushanwa rya BAL, byanatumye ateguza abayobozi ba REG BBC ko niramuka izanye undi mutoza mukuru, atiteguye kuzakomezanya n’ikipe.

Mu myaka ine uyu mutoza ukomoka muri Tanzania yatojemo Patriots kugeza mu Ugushyingo 2019, yayihesheje ibikombe bitatu bya Shampiyona, irushanwa ryo Kwibuka n’irushanwa ry’Intwari. Yayihesheje kandi igikombe gitegura Shampiyona na bibiri bya Play-offs.

Nyuma yo guhesha ikuzo Patriots BBC akayihesha Shampiyona ku nshuro ya gatatu mu 2019, yayigejeje muri kimwe cya kabiri cy’imikino ya Basketball Africa League (BAL 2020) yabereye mu Rwanda.

Patriots yatangiye kwitegura umwaka mushya wa Shampiyona 2022-2023 uzatangira ku wa 13 Mutarama 2023 aho umukino wa mbere izawukina na Kigali Titans izaba ikina umwaka wayo wa mbere mu Cyiciro cya Mbere.

UMUSEKE.RW