Brésil: Gianni Infantino yasezeye bwa nyuma kuri Pelé

Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA], Gianni Infantino yasezeye kuri Edson Arantes do Nascimento wamenyekanye ku izina rya Pelé watabarutse ku myaka 82.

Gianni Infantino yaherekeje bwa nyuma Pelé

Uyu muhango wabaye tariki 2 Mutarama 2023, ubera mu mujyi wa Santos mu gihugu cya Brésil. Witabiriwe n’abasanzwe bafite amazina manini muri ruhago y’Isi by’umwihariko abo muri iki gihugu.

Ingeri zitandukanye z’abantu, zari zitabiriye umuhango wo gusezera kuri Pelé ufatwa nk’umwami mu mupira w’amaguru ku Isi.

Muri uyu muhango kandi, harimo abo mu muryango w’uyu Munyabigwi muri ruhago, abana be, umugore we n’abandi bavandimwe be.

FIFA nk’urwego ruyobora umupira w’amaguru ku Isi, yemeje ko Pelé ari munyabigwi wa mbere muri ruhago mu Kinyejana cya 20.

Inkuru y’urupfu rwa Pelé yamenyekanye ku wa Kane w’icyumweru gishize, tariki 29 Ukuboza 2022. Yaguye mu bitaro biherereye mu Mujyi wa Santos mu bitaro bya Sao Paulo azize uburwayi bwa Kanseri.

Pelé yasezeweho bwa nyuma
Umuhango wo guherekeza bwa nyuma kuri Pelé

UMUSEKE.RW