Espoir yirukanye abo yari yibeshyeho barimo Bigirimana Issa

Ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC yo mu Akarere ka Rusizi, bwatangaje ko bwamaze kwirukana abakinnyi batanu bayirumbiye mu mikino ibanza.

Espoir FC yatandukanye n’abakinnyi batanu kubera umusaruro nkene

Ni icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe, nyuma yo kwitwara nabi mu mikino ibanza ntibafashe ikipe kubona amanota.

Abakinnyi basezerewe, barimo: Bigirimana Issa, Munezero Fiston, Idrissa Dagnogo, Senyange Ivan na Byumvuhore Trésor.

Aba bose ntabwo bigeze batanga umusaruro bari bitezweho, bitewe n’aho ikipe iri kugeza ubu.

Uretse ibi kandi, iyi kipe yahagaritse Bisengimana Justin wahoze ari umutoza mukuru wa yo, ndetse amakuru avuga ko umusimbura we asigajwe kwerekanwa gusa.

Espoir FC iri ku mwanya wa nyuma mu makipe 16 n’amanota arindwi gusa mu mikino 15 yakinnye.

UMUSEKE.RW