Imikino y’Abafite Ubumuga: Shampiyona ya Sitting Volleyball yagarutse

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abafite Ubumuga, NPC, ryatangaje ko mu mpera z’iki Cyumweru hazakinwa imikino y’umunsi wa Kabiri muri Volleyball y’Abafite Ubumuga, Sitting Volleyball mu byiciro byombi.

Shampiyona ya Sitting Volleyball izakinwa mu mpera z’iki cyumweru

Ni shampiyona izakinirwa mu Akarere ka Huye ku matariki ya 14-15 Mutarama, guhera Saa tatu za mu gitondo.

Mu cyiciro cy’abagore hazakina amakipe icumi ari na yo yitabiriye shampiyona uyu mwaka, mu gihe mu bagabo hazakina amakipe 17ari gukina shampiyona y’uyu mwaka.

Mu bagore hari amakipe icumi

UMUSEKE.RW