Imikino y’Abakozi: Irushanwa ry’Umunsi w’Umurimo rizatangira muri Gashyantare

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2021/2022 mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi [ARPST], 2022/2023 igiye gutangizwa n’irushanwa ry’Umunsi w’Abakozi rizatangira muri Gashyantare 2023.

Ibigo bigiye kongera kugaruka mu kibuga

Ubusanzwe irushanwa ry’Umunsi w’Umurimo, risanzwe rikinwa mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umurimo uba tariki 1 Gicurasi buri mwaka. Mu mwaka ushize w’imikino ntabwo iri rushanwa ryigeze rikinwa kubera Icyorezo cya Covid-19 cyari cyarakajije umurego.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi [ARPST], ryamaze kumenyesha ibigo bisanzwe byitabira amarushanwa ya ryo, uburyo amatsinda ateye muri buri Cyiciro.

Irushanwa ry’uyu mwaka, ryitabiriwe n’ibigo bishya birimo nka Ubumwe Grande Hotel, Bank Nkuru y’u Rwanda [BNR], Ikipe ihagarariye Igipolisi cy’u Rwanda [RNP], Ibitaro bya Ndera [Ndera Hospital], Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka [Immigration] n’ibindi.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira tariki 17 Gashyantare 2023, rizarangire tariki 1 Gicurasi uyu mwaka.

Mu mu mupira w’amaguru, hari amatsinda ane agizwe n’amakipe atanu muri buri tsinda. Itsinda rya A mu cyiciro cy’Ibigo bya Leta bifite abakozi 100 kuzamura, ririmo: RBC, RSSB, RRA, RBA, CHUB.

Itsinda rya B ririmo: Rwandair, Risa, RDB, IPRC-Kigali na RMS. Itsinda rya C ririmo: NISR, Cok, WASAC, UR na Ndera Hospital. Itsinda rya D ririmo: MOD, BNR, RNP, REG na Immigration.

Mu bigo bizakina umupira w’amaguru ariko mu bigo bya Leta bifite abakozi bari munsi y’ijana, hakozwe amatsinda atatu agizwe n’amakipe atanu muri buri tsinda.

Itsinda rya A ririmo: Minisiteri y’Ibikorwaremezo[Mininfra], RPPA, NIDA, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo [Mifotra] na RTDA. Itsinda rya B ririmo: Minisiteri y’Ubuhinzi [Minagri], Minisiteri y’Uburezi [Mineduc], Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire [RHA], Miniteri y’Ububanyinamahanga [Minafet] na Minisiteri y’Umuco [Myculture]. Itsinda rya C ririmo: RMB, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi [Minecofin], BRD, Minisiteri y’Uburuzi n’Inganda [Minicom] na Minisiteri y’Ubutabera [Minijust].

- Advertisement -

Muri buri tsinda, hazajya hazamuka ikipe ebyiri za mbere zizakine imikino ya ¼ cy’irangiza, hazamuke izindi kugeza ku mukino wa nyuma.

Muri Basketball Catégorie A hari amatsinda atatu agizwe n’ikipe eshanu muri buri tsinda. Itsinda rya A ririmo: Rwandair, RRA, Immigration, UR na RSSB. Itsinda rya B ririmo: WASAC, RNP, REG, Risa na IPRC-Kigali. Itsinda rya C ririmo: Minisiteri y’Ingabo [MOD], BNR, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare [NISR], RMS na RSSB.

Aha na ho hazajya hazamuka buri kipe ebyiri zabaye iza mbere, zizahite zikina imikino ya ¼.

Muri Volleyball Catégorie A na ho hakozwe amatsinda atatu agizwe n’amakipe atanu muri buri tsinda. Itsinda rya A ririmo: WASAC, RRA, RNP, REG na UR. Itsinda rya B ririmo: Rwandair, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere [RDB], RSSB, Miniteri y’Ubuzima [Minisante] na NISR. Itsinda rya C ririmo: MOD, IPRC-Ngoma, Immigration, BNR na RMS.

Buri kipe ebyiri za mbere, zizahita zerekeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza hanyuma zizakine hagati ya zo.

Muri Basketball y’icyiciro cy’Ibigo bya Leta bifite abakozi bari munsi y’ijana [Catégorie B], hazakina amakipe atanu azakina ikimeze nk’irushanwa rito kuko zose zizahura hazabarwe iyagize amanota menshi abe ari yo yegukana igikombe.

Muri Volleyball y’icyiciro cy’Ibigo bya Leta bifite abakozi bari munsi y’ijana [Catégorie B], hari amatsinda abiri. Itsinda rya A harimo: Minisiteri y’Uburezi [Mineduc], Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo [Mifotra] na RHA. Itsinda rya B harimo: Minisiteri ya Siporo, NIDA na REB. Aha hazavamo amakipe abiri muri buri tsinda, azakine ½ ari na ho hazava ikipe ebyiri zizahurira ku mukino wa nyuma.

Icyiciro cy’abagore, hazakinwa imikino ya Basketball na Volleyball nk’ibisanzwe. Muri Basketball hari amakipe atanu azakina hagati ya yo, hazabarwe amanota kugira ngo hamenyekane ikipe ya mbere. Aha harimo: REG, UR, BNR, RSSB na RNP.

No muri Volleyball mu cyiciro cy’abagore, ni ko bizagenda kuko amakipe arindwi yose azahura kugeza hamenyekanye ifite amanota menshi ikaza ari yo ya mbere. Aha harimo: REG, BNR, UR, RSSB, RNP, WASAC na RRA.

Mu cyiciro cy’Ibigo by’Abikorera, hazakinwa umupira w’amaguru na Basketball.

Mu mupira w’amaguru hazitabira amakipe atandatu arimo: Bralirwa, SKOL, BK, Equity Bank, Ubumwe Grande Hotel na BPR.  Aya makipe yose azahura hazarebwe ifite amanota menshi ihabwe igikombe.

Muri Basketball y’Ibigo by’Abikorera, hazitabira amakipe arindwi arimo: Bralirwa, HIS, Stecol, I&M Bank, BPR na Equity Bank.

Biteganyijwe ko imikino y’amajonjora izarangira 22 Werurwe 2023. Hazahita hakomeza imikino ya ¼, kuko tariki 31 Werurwe 2023 oyi mikino izahita ikomeza mu cy’Iciro cy’Ibigo bifite abakozi ijana kuzamura [Catégorie A] no mu cy’Iciro cy’Ibigo bifite abakozi bari munsi y’ijana [Catégorie B].

Tariki 21 Mata 2023, biteganyijwe ko hazakinwa imikino ya ½ mu cyiciro cy’Ibigo bifite abakozi ijana kuzamura [Catégorie A] no mu bifite abakozi bari munsi y’ijana [Catégorie B].

Imikino ya nyuma muri buri Cyiciro, biteganyijwe ko izakinwa tariki 28 Mata 2023. Imikino ya nyuma izanasoza iri rushanwa [Grand fina] izahuza ibigo bya Leta n’iby’Ibigo by’Abikorera, biteganyijwe ko izakinwa tariki 1 Gicurasi 2023.

Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino 2021/2022 mu mupira w’amaguru, yegukanywe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC] mu bigo bya Leta bifite abakozi ijana kuzamura, mu gihe mu bigo bifite abakozi bari munsi y’ijana, Risa ari yo yacyegukanye.

Abafana bitabira iyi mikino
Stecol iri mu zazanye ibyishimo mu marushanwa ya ARPST
RBC FC ibitse igikombe cya shampiyona ya 2021/2022
Rwandair FC iri mu bigo bikomeye bikina amarushanwa ya ARPST

UMUSEKE.RW