Karate: JKA yashimiye abagera kuri 30 basoje amahugurwa

Abakina karate 30 bitabiriye amahugurwa yateguwe na JKA (Japan Karate Association) Rwanda bazamuwe mu ntera nyuma yo gutsinda ibizamini ndetse banashyikirizwa impamyabushobozi.

JKA yashimiye abakinnyi 30 basanzwe bakina Karate

Ku wa Gatanu, tariki 30 Ukuboza 2022, ni bwo abakinnyi 30 batsinze ibizamini byatanzwe n’abatoza bavuye mu Buyapani ku gicumbi cy’umukino wa karate, bashyikirijwe impamyabushobozi zabo ndetse n’imyambaro yifashishwa muri uyu mukino ‘Kimono’.

Muri rusange abagera kuri 30 ni bo batsinze ibizamini mu bakinnyi 36 babikoze. Aba bahise bahabwa imikandara mishya yo ku rwego rwa ‘Dan’.

Muhire Shingiro David Gift uri mu bazamuwe mu ntera yavuze ko ashimishijwe cyane n’intambwe yateye.

Ati “Ndishimye cyane gusa ubu ni bwo bigitangira kuko nifuza kuzaba Sensei ukomeye.”

Sensei Karamaga Barnabe wahawe Dan ya gatanu, ari nawe ufite nyinshi yasabye abakiri bato gukunda umukino kuko aribwo bazagera ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati “Ntabwo wagera kuri Dan ya gatanu byoroshye bisaba kubikunda ndetse no gukora imyitozo cyane.”

Yakomeje avuga ko nubwo karate iri gutera imbere mu Rwanda igifite imbogamizi y’uko abenshi bayicikiriza ntibayikomeze.

Umuyobozi wungirije wa JKA Rwanda, Ganziteka Didier Pascal, yavuze ko impamyabushobozi batanze zemewe ku rwego mpuzamahanga.

- Advertisement -

Ati “Izi mpamyabushobozi twatanze zemewe ku rwego mpuzamahanga aho wajya hose ku isi urayerekana ukajya muri ugakina, umukandara wawe uba wemewe ntabwo usubizwa inyuma.”

Yakomeje avuga ko umwaka utaha bazatangira kwitabira amarushanwa mpuzamahanga hanze y’u Rwanda.

Mu bakinnyi 36 bakoze ibizamini, 15 bahawe Dan ya mbere (Shodan), batandatu bahawe iya kabiri (Nidan), babiri bahawe iya gatatu (Sandan), batandatu bahabwa iya kane (Yodan) n’umukinnyi umwe wahawe Dan ya Gatanu (Godan).

Higanjemo abakiri bato
Rurangayire Guy ari mu bashimiwe

UMUSEKE.RW