Rwatubyaye na Luvumbu bagaragaye mu myitozo ya Rayon

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Rwatubyaye Abdoul na rutahizamu mushya w’iyi kipe, Hértier-Nzinga Luvumbu, bakoranye imyitozo na bagenzi be mbere yo kugaruka mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

Rwatubyaye Abdoul yakoranye imyitozo na bagenzi be

Ni imyitozo yasubukuwe ku wa Gatatu tariki 4 Mutarama 2023, ibera ku kibuga cya Rayon Sports giherereye mu Nzove.

Abafana bari bitabiriye iyi myitozo ku bwinshi, ndetse banishyuye amafaranga 500 Frws yo kureba imyitozo.

Mu buryo butunguranye, iyi myitozo yagaragayemo Rwatubyaye Abdoul wari umaze igihe afite imvune yatumye hari imikino adakinira ikipe ye.

Uyu myugariro byavuzwe ko azabagwa, yakoranye imyitozo na bagenzi be barimo na rutahizamu Hértier-Nzinga Luvumbu uherutse gusinyira iyi kipe amasezerano y’amezi atandatu.

Rayon Sports nyuma y’imyitozo bafata umwanya bagashimira Imana
Hértier-Nzinga Luvumbu yakoze imyitozo ye ya mbere

UMUSEKE.RW