Sitball: Imikino ya ½ igiye gukinirwa i Bugesera

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, NPC, ryemeje ko imikino ya ½ ya Sitball izakinirwa mu Akarere ka Bugesera mu mpera z’iki cyumweru.

Shampiyona ya Sitball igiye gukomereza i Bugesera

Ni imikino biteganyijwe ko izakinwa ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama no ku Cyumweru tariki 29 Mutarama 2023 mu masaha y’amanywa.

Mu kugana ku musozo wa shampiyona ya Sitball, nk’ibisanzwe hazakina ibyiciro byombi, abagabo n’abagore. Amakipe icumi muri buri Cyiciro ni yo azaba ari guhatana.

Umwaka ushize w’imikino ikipe y’Intwari za Gasabo mu bagabo ni yo yegukanye iki gikombe, mu gihe mu bagore cyegukanywe n’ikipe ya Bugesera.

Amakipe yageze muri ½ mu bagabo: Gasabo, Gisagara, Kirehe, Rutsiro, Rulindo, Rubavu, Nyagatare, Musanze, Kayonza na Karongi.

Amakipe yageze muri ½ mu bagore: Rubavu, Ngoma, Nyanza, Bugesera, Gicumbi, Kirehe, Kayonza, Muhanga, Musanze na Nyamasheke.

Amakipe icumi azaba ahatana

UMUSEKE.RW