Zidane ni izina rinini! Noël Le Graët yegujwe

Nyuma y’amagambo arimo agasusuguzo yavuze kuri Zinedine Zidane, uwari umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Bufaransa [FFF], Noël Le Graët yegujwe kuri uyu mwanya.

Noël Le Graët ntakiri umuyobozi wa FFF

Kweguzwa kwa Noël Le Graët byabereye mu nama idasanzwe yahuje Komite Nyobozi ya FFF kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2023.

Ibi byaje nyuma y’amagambo arimo kwihenura, Noël Le Graët yari aherutse kuvuga kuri Zidane ubwo yari abajijwe icyo atekerezwaho nyuma yo kongerera amasezerano Didier Deschamps.

Noël Le Graët  ubwo yari abajijwe kuri Zinedine Zidane, yasubije ko ari umutoza usanzwe utaragira izina rinini yubaka kandi ko ni yo yajya gutoza ikipe y’igihugu ya Brésil nta kibazo abibonamo kuko yemerewe kujya aho ashaka.

Icyo gihe uyu muyobozi yanavuze ko Zidane batigeze banavugana kuri telefone igendanwa, ariko ko ni yo amuhamagara atari kumwitaba.

Nyuma yo kweguzwa, Visi perezida wa FFF, Philippe Diallo yasigaranye inshingano zo kuyobora iri shyirahamwe by’ateganyo.

Uretse Noël, na Florence Hardouin wari Umuyobozi  mukuru muri FFF, yahise ahagarikwa kuri izi nshingano.

Noël Le Graët yazize amagambo yavuze kuri Zinedine Zidane

UMUSEKE.RW