Abakinnyi barindwi ntibemerewe gukina umunsi wa 19

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryatangaje ko abakinnyi barindwi bo mu makipe atanu ari bo batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 19 wa shampiyona.

Mugiraneza Froduard ari mu batemerewe gukina umunsi wa 19

Guhera ku wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2023, hazaba hakinwa imikino y’umunsi wa 19 wa shampiyona. Iyi mikino izashyirwaho akadomo ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023.

Abatangajwe na Ferwafa batemerewe gukina kubera ko bujuje amakarita atanu y’umuhondo, ni: Mbonyingabo Regis na Mugiraneza Froduard [Kiyovu Sports], Byiringiro David [Bugesera FC], Dieus Wanji na Samson Babua [Sunrise FC] na Muyumbo Osam [Mukura VS].

Amakipe y’amakeba, Rayon Sports na APR FC nta bakinnyi zifite batemerewe gukina umunsi wa 19, cyane izi kipe zombi zizaba zitana mu mitwe ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023 kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

N’ubwo Kiyovu Sports idafite Mbonyingabo na Mugiraneza, ariko yagaruye Ndayshimiye Thierry na Nsabimana Aimable batakinnye umukino w’umunsi wa 18 banganyijemo na Rayon Sports 0-0.

Mbonyingabo Regis wa Kiyovu Sports ari mu batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 19 wa shampiyona

UMUSEKE.RW