Abayovu bakiriye bagenzi babo bafunguwe

Nyuma yo kumara iminsi mu maboko y’Ubutabera kubera ibyaha bari bakurikiranywe ariko bakagirwa abere, abakunzi ba Kiyovu Sports bakiriwe na bagenzi ba bo bahurije ku kwiherebera iyi kipe.

Basangiye agaceri mu Biryogo

Tariki 6 Gashyantare 2023, ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko abafana batandatu ba Kiyovu Sports bari bafunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bagizwe abere.

Aba bose bari bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ivangura no gutukana mu ruhame, bashinjwaga ko bakoreye Umusifuzi Mukansanga Salima, nyuma y’umukino Gasogi United yanganyijemo na Kiyovu Sports 0-0.

Nyuma yo kugirwa abere, aba bakunzi b’Urucaca bakiriwe na bagenzi ba bo baberetse urugwiro ndetse bakajya gusangira ifunguro bakanakatana umutsima wari wanditseho ngo “Welcome Back”, bashaka kuvuga ngo muhawe ikaze nanone.

Uyu muhango wabaye ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, ubera ahazwi nko mu marangi [Mu Biryogo]. Abari bafunzwe uko ari batandatu bose bawugaragayemo basangira na bagenzi ba bo.

Ibihano Kiyovu Sports yari yafatiwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryo gukina umukino umwe nta bafana bari kuri Stade, byarangiranye n’umukino wa Rwamagana City iyi kipe yanatsinze.

Ibi birasobanura ko umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, abakunzi b’iyi kipe bazaba bemerewe kuza gushyigikira ikipe bihebeye.

Aba bafana bari bakurikiranyweho ibyaha birimo icy’Ivangura gihanishwa ingingo igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

Mama Fede, Djanat, Madina, Ziz, Rizembe bose bishimiwe na bagenzi babo
Bakatanye umutsima
Babazaniye umutsima ubaha ikaze nanone

UMUSEKE.RW

- Advertisement -