Basketball: LeBron James yaciye agahigo muri NBA

LeBron Raymone James ukina muri shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, yatsinze amanota 38,387 ahita aca agahigo ko gukora ibi kuva iyi shampiyona yabaho.

LeBron James yakuyeho agahigo kari gafitwe na Kareem Abdoul-Jabbar

Ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki 7 Gashyantare 2023, mu mukino wahuzaga ikipe akinira ya Los Angeles Lakers na Oklahoma City Thunder.

Muri uyu mukino, LeBron Raymone James w’imyaka 38, yatsinzemo amanota 38 bituma ahita yuzuza amanota 38,387, akuraho agahigo ka Abdoul-Jabbar watsinze aya manota.

Aka gahigo kari kamaze imyaka 39 kuko yagashyizeho mu 1984.

Nubwo LeBron yakoze ibi ariko, ikipe ye ya Los Angeles yatsinzwe na Oklahoma City Thunder ku manota 133-130.

Uyu Munyabigwi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari yaje gukina uyu mukino asabwa gutsinda byibura amanota 36 mu mukino wose ngo abashe gukuraho agahigo ka Abdoul-Jabbar.

Nyuma yo gushyiraho aka gahigo, James yavuze ko ari iby’agaciro kuri we kandi yishimiye aya mateka yandikishije.

Yagize ati “Ubwo nasomaga amateka y’uyu mukino, natekerezaga ko nta muntu uzakuraho aka gahigo. By’umwihariko uburyo Kareem yakinaga ndetse n’igihe kinini yakinnye, ni byo byatumaga ntekereza ko nta wuzakina igihe kinini nka we.’’

Yakomeje avuga ko yishimiye gukora aya mateka. Ati “Ni iby’agaciro kuba ninjiye mu mateka ndetse no mu beza b’uyu mukino.”

- Advertisement -

Akimara gutsinda aya manota, abasifuzi bahise bahagarika umukino gato, Umuyobozi wa NBA, Adam Silver na Kareem Abdul-Jabbar wari usanzwe afite aka gahigo binjira mu kibuga bashimira LeBron.

Adam Silver yagize ati “Agahigo kari kamaze imyaka hafi 40, ubu umupira uvuye kuri Kareem ugiye kuri James. Abantu benshi batekerezaga ko nta wuzakuraho aka gahigo. James ubu ni wowe mukinnyi watsinze amanota menshi mu mateka ya NBA.”

Muri aya manota yose, LeBron avuga ko ayamunejeje kurusha andi, ari amanota atatu yatsinze mu masegonda 27 ya nyuma, ku mukino wa nyuma wa karindwi mu 2013, icyo gihe yahesheje igikombe Miami Heat itsinze San Antonio Spurs amanota 91-88.

Mu myaka 20 amaze akina iyi shampiyona ya mbere ku Isi muri Basketball, afite n’akandi gahigo ko kuba yaratwaye ibikombe bya shampiyona mu makipe atatu atandukanye.

Birimo ibikombe bibiri yatwaranye na Miami Heat, kimwe yatwaye muri Cleveland Cavaliers n’igiheruka muri Los Angeles Lakers mu 2020.

Mu bandi bakinnyi bakiri mu kibuga, ufite amanota akurikira aya LeBron James ni Carmelo Kyam Anthony ukinira Los Angeles Lakers. Uyu Munyamerika w’imyaka 38 amaze kwinjiza amanota 28.289.

James [6] na Kareem Abdoul-Jabbar bamaze gushyiraho agahigo katarakorwa n’undi muri NBA
Kareem Abdoul-Jabbar yaje mu kibuga kumushimira

UMUSEKE.RW