Benediction Kitei Pro ntizitabira Tour du Rwanda

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’amagare, Ferwacy, ryatangaje ko ikipe ya Benediction Kitei Pro 2020 y’i Rubavu, itazitabira isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, Tour du Rwanda, ry’uyu mwaka.

Benedicton ntabwo ikitabiriye Tour du Rwanda ibura iminsi 14 ngo itangire

Ibi bibaye mu gihe habura iminsi 14 gusa ngo iri siganwa ritangire.

Benediction Club Kitei Pro 2020 y’i Rubavu ntizitabira Tour du Rwanda 2023 kuko itigeze yiyandikisha muri UCI nk’ikipe izakina amarushanwa yo ku Mugabane wa Afurika muri uyu mwaka.

Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwatangaje ko mu cyumweru gitaha, ari bwo hazatangazwa ikipe izayisimbura muri 20 azitabira iri rushanwa.

Iyi kipe y’i Rubavu, yari imaze imyaka 14 yitabira Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga.

Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku isi ‘UCI’ igena ko amakipe yemererwa kwitabira isiganwa ryo ku rwego rwa 2.1 nka Tour du Rwanda ari ayo mu byiciro by’ababigize umwuga gusa cyangwa amakipe y’ibihugu.

UCI buri mwaka itanga ibyangombwa ku makipe aba ashaka kuba ay’umwuga mu byiciro bya UCI Continental Team, UCI Pro Continental Team na UCI World Tour ari nayo yemerewe kwitabira Tour du Rwanda, wongeyeho amakipe y’ibihugu.

Benediction Club Kitei Pro 2020 Isanzwe iri ku rwego rwa UCI Intercontinental

UMUSEKE.RW