Bimwe mu byavugiwe mu nama y’igitaraganya ya Rwamagana

Nyuma yo kumara amezi atatu Ubuyobozi bwa Rwamagana City budahemba abakozi b’iyi kipe barimo abakinnyi, abatoza n’abandi, habaye inama idasanzwe yo gusasa inzobe ku bibazo bihari.

Abakinnyi ba Rwamagana City bijejwe kuzahembwa mu Cyumweru gitaha

Amakipe aterwa inkunga na Leta biciye mu Turere tuyafasha, akunze kumvikanamo  ibibazo by’amikoro bya hato na hato.

Ikipe ya Rwamagana City iri mu zagowe n’amikoro uyu mwaka kuva yagaruka mu cyiciro cya mbere, ndetse inamaze amezi atatu abakinnyi batazi uko umushahara usa.

Mu gushaka umuti w’iki kibazo, Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yakoresheje inama y’igitaraganya kugira ngo abakinnyi bamenyeshejwe igihe bazahemberwa.

Iyi nama yabaye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023, ihuza abafite aho bahuriya na Rwamagana City bose.

Mu byaganiriweho, harimo kurema agatima abakozi b’ikipe kugira ngo bazabashe gukina umukino wa Mukura VS batuje kandi bazabe biteguye kwitangira ikipe kugira ngo babone amanota atatu.

Ubuyobozi bwijeje abakinnyi ko mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, bazahabwa umushahara wose baberewemo, ndetse ko bazanahabwa uduhimbazamusyi twose bafitiwe n’ikipe.

Ikindi Meya w’Akarere yavugiye muri iyi nama, ni ukubasaba ko n’ubwo amikoro atababaniye ngo babashe gutangira imishahara ku gihe, ko batanga byose bya bo kugira ngo ikipe izabashe kuguma mu Cyiciro cya mbere.

Ubuyobozi bw’ikipe kandi, bwabwiye abakinnyi ko batagakwiye kuba batanga amakuru ayerekeyeho ndetse ko uzamenyekana ko ari mu batanga amakuru, azahita yirukanwa nta nteguza.

- Advertisement -

Iyi kipe izasura Mukura VS kuri Stade mpuzamahanga ya Huye ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona. Iri ku mwanya wa 14 n’amanota 16 mu mikino 19 imaze gukinwa.

UMUSEKE.RW