Formula E igiye kubera ku mugabane wa Afurika

Irushanwa ry’utumodoka dukoresha amashanyarazi, Formula E, rigiye gukinirwa ku mugabane wa Afurika muri Afurika y’Epfo.

Formula E igiye kubera muri Afurika y’Epfo

Iri siganwa rimaze gushyirwa mu akomeye ku Isi, ryitabirwa n’abakinnyi ndetse n’amakipe akomeye muri uyu mukino, harimo Mercedes-EQ n’ayandi.

Iry’uyu mwaka, rizabera mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo. Biteganyijwe ko rizakinwa tariki 25 Gashyantare rikazatwara agera kuri miliyoni 117$.

Umunya-Afurika y’Epfo w’imyaka 26, Kelvin van der Linde, ni we Munyafurika uzaba ubaye uwa Mbere witabiriye iri rushanwa rya Formula E.

Iriheruka ryabaye 2021/2022, ryegukanywe n’Umubiligi ukinira ikipe ya Mercedes-EQ Formula E, Stoffel Vandoorne.

Imihanda ya Cape Town izakira iri rushanwa
Formula E ikinwa n’imodoka zikoresha amashanyarazi
Kelvin van der Linde abaye Umunya-Afurika wa mbere uzakina iri siganwa

UMUSEKE.RW