Gasogi United yatanze ubwasisi ku mukino wa Rutsiro

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United, bwatangaje ko umukino iyi kipe izakira Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona, kwinjira byagizwe ubuntu ku bifuza kuzawureba.

KNC yavuze ko kwinjira ku mukino wa Gasogi United na Rutsiro FC byagizwe ubuntu

Ni umukino uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2023 kuri Stade ya Bugesera, Saa cyenda z’amanywa.

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, KNC, yabwiye Radio Fine FM ko kwinjira muri uyu mukino ikipe abereye umuyobozi izakira, byagizwe ubuntu kugira ngo bahe ubwasisi Abanya-Bugesera n’abandi bazaza kuwureba.

Ati “Mutubwirire abantu ko kwinjira ku mukino w’ejo [Ku wa Gatanu] ari ubuntu. Abantu ba za Mwogo, bazaze barebe rwose tunitoze uko tuzabyina intsinzi tumaze gutsinda.”

Ikipe ya Gasogi United iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 35 mu mikino 18 imaze gukinwa, ikarushwa amanota abiri na APR FC ya mbere n’amanota 37.

Gasogi United yahaye ubwasisi Abanya-Bugesera

UMUSEKE.RW