Gicumbi na Ferwafa ni inde wigiza nkana?

Nyuma yo guterwa mpaga na La Jeunesse FC mu gikombe cy’Amahoro, ikipe ya Gicumbi FC iravuga ko yandikiye Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], isaba kwimurirwa uyu mukino.

Gicumbi FC irasaba Ferwafa kubahiriza amategeko ntiterwe mpaga

Tariki 14 Gashyantare 2023, ikipe ya La Jeunesse FC iri mu zagombaga gukina imikino y’ijonjora ry’ibanze mu gikombe cy’Amahoro.

Umukino wagombaga guhuza iyi kipe na Gicumbi FC kuri Stade Mumena, ntabwo wabaye kuko iy’i Gicumbi ntabwo yigeze iza gukina kuko yandikiye Ferwafa isaba kwimurirwa umukino.

Nyuma yo gutegerezwa ntize, abasifuzi bakoze imihango yose igaragaza ko ikipe ya La Jeunesse FC yateye mpaga n’ubwo atari bo bayemeza.

Mu ibaruwa Gicumbi FC yandikiye Ferwafa tariki 12 Gashyantare 2023, isobanura ko ufatiye igihe iyi kipe yakiniye n’Amagajue FC mu mukino wa shampiyona, ibona yari ikwiye kwimurirwa umukino kuko nta masaha 48 agenwa yari arimo.

Bati “Tunejejwe no kubandikira iyi baruwa tugira ngo tubasabe ko mwaduhindurira itariki y’umukino ugomba kuduhuza n’ikipe ya La Jeunesse FC mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro.”

Bakomeje bati “Munyamabanga, impamvu dusaba guhindurirwa itariki y’uwo I \N\mukino, ni uko twakinnye n’ikipe y’Amagaju FC i Nyamagabe ku Cyumweru tariki 12/02/2023 mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya Kabiri.”

Bongeyeho bati “Tukaba tureba tugasanga kongera gukina ku wa Kabiri tariki 14/02/2023 hataba harimo igihe cyagenwe kigomba kuba hagati y’imikino ibiri mu mategeko agenga amarushanwa. Mutwemereye uwo mukino twazawukina ku wa Gatatu tariki ya 15/02/2023.”

Iyi baruwa Gicumbi FC yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, ntabwo yigeze isubizwa ari na yo mpamvu iyi kipe ifite impungenge z’uko haba harirengagijwe amategeko agenga amarushanwa y’urwego ruyobora umupira w’amaguru mu Rwanda.

- Advertisement -

UMUSEKE wifuje kumenya icyo Ferwafa ivuga ku kuba Gicumbi FC yarayandikiye isiba kwimurirwa umukino, ariko Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Muhire Henry na Jules Karangwa ushinzwe amategeko, ntibigeze bitaba telefone za bo zigendanwa.

Indi kipe yatewe mpaga mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro, ni Espoir FC yagombaga kuza gukina na Éspérance ariko ntiyaza.

Imikino yo kwishyura iteganyijwe tariki 21 na 22 Gashyantare 2023.

Ibaruwa Gicumbi FC yandikiye Ferwafa

UMUSEKE.RW