Gicumbi yatewe mpaga mu gikombe cy’Amahoro

Nyuma yo gutegerezwa ku kibuga ntihagere, ikipe ya Gicumbi FC yatewe mpaga na La Jeunesse FC.

Gicumbi FC yatewe mpaga na La Jeunesse FC mu gikombe cy’Amahoro

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo hatangiye imikino y’ijonjora ry’ibanze y’Igikombe cy’Amahoro.

Mu mikino yagombaga gukinwa, harimo n’uwagombaga guhuza na La Jeunesse na Gicumbi FC ku Mumena.

Abasifuzi bagombaga kuyobora uyu mukino, bategereje ikipe ya Gicumbi FC barayibura, hafatwa umwanzuro wo gutera mpaga.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko Gicumbi FC itifuzaga kuza gukina uyu mukino bitewe n’uko yatsinzwe uwa shampiyona uheruka n’Amagaju FC ibitego 2-0.

Guterwa mpaga kw’iyi kipe bisobanuye ko izakira umukino wo kwishyura, irimo umwenda w’ibitego 3-0.

UMUSEKE.RW