Handball: Ingengabihe ya shampiyona 2023 yatangajwe

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Intoki wa Handball [FERWAHAND], ryamenyesheje ko abanyamuryango ba ryo ko shampiyona y’Icyiciro cya mbere izatangira mu mpera ziki cyumweru.

Abakunzi ba Handball bagiye kongera kuryoherwa

Nk’uko bigaragara muri iyi ngengabihe y’uyu mwaka w’imikino 2022/2023 mu mukino wa Handball, shampiyona biteganyijwe ko izatangira ku wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2023 mu byiciro byombi.

Iyi shampiyona izakinwa n’amakipe 18 mu byiciro byombi [abagabo n’abagore].

Mu Cyiciro cy’abagabo, hazitabira amakipe arimo: Police HC, St Martin Hanika na ES Kigoma ziri mu itsinda rya mbere.

Mu itsinda rya Kabiri, harimo: Gicumbi, APR HC na Nyakabanda HC. Mu gihe itsinda rya gatatu ryo rigizwe na ‘Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR Huye), ADEGI HC na Vision Jeunesse Nouvelle.

Uretse icyiciro cy’abagabo, no mu bagore amakipe yashyizwe mu matsinda atatu (3), aho itsinda rya mbere rigizwe n’amakipe ya ‘Kiziguro Secondary School, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara (UR Rukara) na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR Huye).

Itsinda rya Kabiri rigizwe na Gicumbi WHC, Groupe Scolaire Kitabi na TTC de la Salle. Mu gihe itsinda rya gatatu rigizwe na ISF Nyamasheke, Three Stars na Kaminuza ya Kigali.

Police HC ibitse igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize, izatangira yakira ikipe ya Kigoma HC.

Imwe mu mikino izakinwa ku munsi wa mbere mu bagabo:

- Advertisement -
  • ES Kigoma HC vs ST. Matin HC
  • Matin HC vs Police HC
  • Police HC vs ES Kigoma HC
  • APR HC vs Nyakabanda HC
  • Nyakabanda HC vs Gicumbi HC
  • Gicumbi HC vs APR HC
  • ADEGI HC vs Vision HC
  • Vision Jn HC vs UR Huye
  • UR Huye HC vs ADEGI HC

Imwe mu mikino izakinwa ku munsi wa mbere mu bagore:

  • Kiziguro SS HC vs UR Huye
  • UR Huye HC vs UR Rukara HC
  • UR Rukara HC vs Kiziguro SS HC
Police HC ibitse igikombe cya 2021/2022
Shampiyona ya Handball izakinwa n’amakipe 18 mu byiciro byombi

UMUSEKE.RW