Handball: Kiziguro SS na Gicumbi HC zegukanye irushanwa ry’Intwari

Irushanwa ry’umukino w’Intoki wa Handball ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari ryabereye mu Akarere ka Gicumbi, ryegukanywe na Gicumbi Handball Club mu bagabo na Kiziguro Secondary School mu bagore.

Gicumbi HC yigaranzuye Police HC inayitwara igikombe

Ni irushanwa ryakinywe mu minsi ibiri uhereye ku wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare, risozwa kuri iki Cyumweru. Iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball, Ferwahand n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, CHENO.

Imikino yose, yakiniwe ku kibuga cya APAPEB Byumba. Amakipe 11 mu bagabo, n’atandatu mu bagore, ni yo yitabiriye iri rushanwa ngarukamwaka.

Nyuma yo gukuranamo, amakipe arimo Gicumbi HC mu bagabo na Kiziguro SS mu bagore, zavuye mu zindi zigera ku mukino wa nyuma. Ikipe ya Kiziguro SS yari inabitse iki gikombe, yageze ku mukino wa nyuma isezereye Three Stars iyitsinze ibitego 21-12, mu gihe yahageze isezereye UR-Rukara iyitsinze ibitego 21-18.

Izi zombi zikigera ku mukino wa nyuma, Kiziguro SS yongeye kugaragaza ubushongore n’ubukaka bwa yo mu mukino watubuye ibitego bikaba byinshi, isoza yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atanu kuri Gicumbi WHBT, yegukana igikombe yari isanganwe itsinze 34-25.

Mu bagabo na ho iri rushanwa ryari ku rwego rwo hejuru, kuko Gicumbi HC na yo yageze ku mukino wa nyuma hamwe na Police HC. Izi zombi zahageze zimaze gukuramo APR HC yatsinzwe na Gicumbi HBT ibitego 29-24, naho ADEGI inyagirwa na Police HBC 36-14.

Amakipe yageze ku mukino wa nyuma yacakiranye ku mugoroba, Gicumbi yitwara neza yihanangiriza Police HC yari ibitse iki gikombe yegukanye mu mwaka ushize, itsinda ibitego 44-29.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Nkusi Déo, yavuze ko imikino ari imwe mu nzira nziza zo kunyuzwamo ubutumwa bujyanye n’ubutwari.

Ati “Tugerageza gutanga ubutumwa aho bishoboka hose, ariko cyane cyane mu mikino. Icya mbere ni uko imikino yitabirwa n’ingeri zose, ikindi ni uko bigendera rimwe no gukora siporo.”

- Advertisement -

Yongeyeho kwibutsa Abanyarwanda ko aho bahuriye ari benshi bagomba kongera kwibukiranya indangagaciro zibaranga, ndetse n’iziteza imbere igihugu.

Iri rushanwa ribaye nyuma y’uko tariki ya 1 Gashyantare 2023, ari bwo mu Rwanda hizihijwe Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 29.

Ryakinwe guhera tariki 4 kugeza tariki 5 Gashyantare 2023. Mu bagabo hitabiriye amakipe 11 ari yo; Gicumbi, Police, APR, Nyakabanda, ADEGI, Kigoma, St. Martin Hanika, UR-A, UR-B, TTC de la Salle na Vision JN.

Mu bagore hitabiriye amakipe atandatu ariyo Kiziguro, Gicumbi, Three Stars, UR-A, UR-B na TTC de la Salle. Iri rushanwa ryabereye mu Karere ka Gicumbi, ryitabiriwe n’amakipe ane mu bagore n’ane mu bagabo.

Kiziguro SS yegukanye igikombe mu bagore
Police HC yegukanye umwanya wa Kabiri
Kiziguro SS yakisubije mu bagore
Ni uku biba bimeze muri uyu mukino
No kunigana bizamo
Umukino wa Gicumbi HC na Police HC uba uri ku rwego rwo hejuru
Abakunzi ba Handball i Gicumbi biganjemo abanyeshuri, bakurikiranye iri rushanwa

UMUSEKE.RW