Hatashywe ikibuga cya Basketball cya Lycée de Kigali

Ku wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2023, ni bwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Umuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Intoki wa Basketball [Ferwaba], Mugizwa Désiré, batashye ikibuga gishya cya Basketball cyavuguruwe muri Lycée de Kigali.

Hatashywe ku mugaragaro ikibuga cya Lycée de Kigali

Uyu muhango wari witabiriwe n’izindi nzengo zirimo Umuyobozi wa Tekinike muri Ferwaba, Mutokambali Moïse n’abandi bafite aho bahuriye n’uyu mukino.

Iki kibuga cyavuguruwe mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Basketball biciye mu mashuri, ariko by’umwihariko kikazajya kinifashishwa mu mikino ya shampiyona nk’uko biherutse gutangazwa na Ferwaba. Kizajya cyakira abafana bagera ku 1500.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko bishimiye kubana n’abana bakiri bato bakina umukino wa Basketball kuko ari bo u Rwanda ruhanze amaso mu iterambere ry’uyu mukino.

Ati “Twishimiye kubana namwe uyu munsi hano. Aha hantu hubatse abana b’Abanyarwanda benshi, mu gihe cya bo igihe banganaga namwe nanjye ndimo, aha hantu twarahakiniye.”

Yakomeje agira ati “Iki gikorwa mubonye mugomba kugifata nk’icy’agaciro. Mugomba kubyishimira ko mugiye gukinira ahantu haruta uko mbere hari hameze.”

Iki kibuga kije kiyongera ku bindi bishya bisanzwe bikinirwaho shampiyona, harimo icya Kepler Kinyinya n’icyo muri Stecol giherereye i Masoro.

Ikibuga cyafunguwe ku mugaragaro
Mugizwa Désiré [ubanza ibumoso] uyobora Ferwaba, yari muri uyu muhango
Ni ikibuga gisa neza
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore yari kumwe n’abandi bayobozi muri uyu muhango
Abayobozi ba NBA Africa bari muri uyu muhango
Abagera ku 1500 bazajya bareberamo imikino itandukanye bicaye neza

UMUSEKE.RW