Ibihano biravuza ubuhuha mu basifuzi! Eric yongeye gutungwa urutoki

Nyuma yo kwitwara nabi mu Cyiciro cya Mbere, Dushimimana Eric yahanishijwe kujya gusifura mu Cyiciro cya Kabiri ariko na ho akomeje kuhakora ibyibazwaho na benshi.

Dushimimana Eric yoherejwe gusifura mu Cyiciro cya Kabiri kubera amakosa yakoreye mu Cyiciro cya Mbere

Abasifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu Rwanda muri shampiyona y’umupira w’amaguru, bakomeje gutungwa urutoki kubera guhindura ibyemezo byo mu mukino.

Umwe mu bakomeje gutungwa urutoki, ni Dushimimana Eric wamanuwe gusifura mu Cyiciro cya Kabiri kubera amakosa yakoreye mu mukino wa Mukura VS na Bugesera FC tariki 11 Ukuboza 2022.

Uyu mukino warangiye ikipe ya Mukura itsindiwe mu rugo igitego 1-0, ariko ab’i Huye basigara bikoma uwari umusifuzi wo hagati, Dushimimana Eric wimanye penaliti yakorewe Djibrine Akuki.

Nyuma y’uyu mukino, uyu musifuzi yafatiwe ibihano n’ubwo komisiyo iyobora abasifuzi mu Rwanda itigeze ibitangaza.

Ibi Eric yakoreye i Huye, yabikomereje i Bugesera ku Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023 mu mukino wahuje Heroes FC n’Amagaju FC. Muri uyu mukino hanzwe igitego cy’iyi kipe yo mu Bupfundu kandi cyari cyageze mu nshundura.

Ubuyobozi bw’Amagaju FC bwandikiye Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, buvuga ko abasifuzi banze igitego cyiza iyi kipe yari yatsinze ku munota wa 73.

Muri iyi baruwa, Amagaju FC avuga ko yatsinze igitego ku mupira wari uteretse, ndetse abasifuzi bose bakacyemeza ariko nyuma y’uko abatoza ba Heroes FC bagiye kuvugana n’umusifuzi wo ku ruhande, cyahise cyangwa.

Ibi byatumye iyi kipe ihita iva mu kibuga kuko yo yavugaga ko abasifuzi bose bayobowe na Dushimimana Eric, bari kuyisifurira nabi. Komiseri w’uyu mukino yasabye Amagaju FC ko yasubira mu kibuga agakina ariko umutoza mukuru w’iyi kipe, Amars, abwira abakinnyi be ko badakwiye gusubira mu kibuga.

- Advertisement -

Kugeza ubu, nta kipe yahawe amanota muri izi zombi kuko utigeze urangira wafashwe nk’ikirarane.

Muri iyi baruwa, bavuga ko umusifuzi wo hagati yari yemeje iki gitego kuko yari yiboneye neza ko kinjiye mu rushundura, ariko nyuma yo kuganirizwa n’umwungiriza we, agahindura icyemezo cyatumye igitego cyangwa.

Abakurikiranira iyi shampiyona bya buri munsi, bahamya ko hashobora kuba harabayemo ibisa nka ruswa mu kwangwa kw’iki gitego cyiza.

Si inshuro ya Mbere Eric avugwaho guhindura ibyemezo mu mukino, kuko no mu mwaka ushize, ikipe ya Étoile de l’Est yanze ko ajya kuyisifurira ku mukino wagombaga kuyihuza na Gorilla FC. Ibi byose biza byiyongera ku yindi mikino yakunze gusifura ariko ikarangira nta nkuru.

Amagaju FC yatunze urutoki abasifuza, asaba kurenganurwa
Eric ubundi asanzwe asifura mu Cyiciro cya Mbere

UMUSEKE.RW