Ibyavuye mu nama ya AS Kigali y’abagore n’abayobozi

Nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bwa AS Kigali Women Football Club n’abakinnyi b’iyi kipe bamaze amezi atanu badahembwa, abakinnyi bijejwe guhembwa mu gihe kidatinze.

Umuyobozi wa AS Kigali WFC yasabye abakinnyi kugaruka mu kazi bagahembwa amezi abiri

Abakinnyi ba AS Kigali WFC, bakumbuye umushahara nk’uko umugabo akumbura urushako rwe kuko amezi atanu arirenze batazi uko umushahara usa.

Nyuma yo kwandikira ubuyobozi babumenyesha ko batiteguye gukomeza akazi batarahembwa, Umuyobozi wa AS Kigali WFC, Mutuyeyezu Marie Josée yatumije inama y’abakinnyi yo gushaka ibisubizo kugira ngo aba bakinnyi bakomeze akazi.

Iyi nama yakozwe ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, ihuza ubuyobozi bw’ikipe n’abakinnyi. Yaganiraga ku ngingo imwe yo gushaka uko aba bakinnyi bahembwa bagakomeza akazi.

Imwe mu myanzuro yafatiwemo, ni uko ubuyobozi bwasabye abakinnyi kugaruka mu kazi, bagashakirwa imishahara baberewemo.

Kuri iyi ngingo, abakinnyi babwiwe ko bagiye kuba bahawe amafaranga make abafasha muri iki cyumweru, mu gitaha bakazahabwa imishahara y’amezi abiri muri atanu baberewemo.

Ubuyobozi bwababwiye ko bugiye kuba bubahaye ibihumbi 70 Frw buri mukinnyi, bakaba bagarutse mu kazi hanyuma mu cyumweru gitaha bakazahabwa imishahara baberewemo.

Byitezwe ko kuri uyu wa Kane abakinnyi bagombaga kuba bahawe ayo mafaranga make yo kubafasha, bakagaruka mu myitozo rusange y’ikipe. Uretse imishahara baberewemo, banafitiwe uduhimbazamusyi tungana n’ibihumbi 190 Frw kuri buri mukinnyi by’imikino batsinze.

Iyi kipe ikomeje kuvugwamo kudahuza kwa Mutuyeyezu Marie Josée uyobora iyi kipe na Ngenzi Jean Paul umwungirije. Ibi biri no mu mpamvu zatumye ibibazo by’imishahara itinda ariko hakazamo n’uburyo amafaranga baherutse guhabwa ubwo bajyaga muri Cecafa muri Tanzania, yakoreshejwe bikagorana kuyasobanura.

- Advertisement -
Abakinnyi ba AS Kigali WFC bemerewe guhabwa make bakagaruka mu kazi

UMUSEKE.RW