Indi kipe yivanye mu Gikombe cy’Amahoro

Nyuma ya AS Kigali yatangaje ko ititeguye kizakina irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cya 2023, Gasogi United na yo yavuze ko nta mugongo ifite wo gukina iryo rushanwa.

Gasogi United ntabwo izakina igikombe cy’Amahoro cya 2023

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hatangire irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, hakomeje kuba ibisa nko gutungurana mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Muri izo mpinduka zikomeje kuba, harimo n’amakipe akomeje kwivana muri iri rushanwa.

Gasogi United ni yo igezweho mu zagaragaje ko zititeguye gukina iri rushanwa nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ikipe.

Bati “Kubera impamvu zitaduturutseho, ntituzitabira imikino y’Igikombe cy’Amahoro 2023.”

Iyi kipe iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 35 mu mikino 18 imaze gukinwa.

Bati kubera impamvu zitadututseho

UMUSEKE.RW