Ishyirahamwe ry’Imikino mu mashuri ryabonye ubuyobozi bushya

Hatowe Komite Nyobozi nshya igomba kuyobora Ishyirahamwe ry’Imikino mu mashuri, FRSS, mu myaka ine iri imbere.

Abanyamuryango ba FRSS bashyizeho Komite Nyobozi nshya

Ku wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2023, habaye inama y’Inteko rusange yahuje Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Imikino mu mashuri (FRSS).

Zimwe mu ngingo zagombaga kwigwaho muri iyi nama, harimo n’iyo gutora Komite Nyobozi nshya.

Ku ngingo yo gushyiraho abayobozi bashya, Karemangingo Luke uyobora Groupe Scolaire Gahini, ni we watorewe kuyobora FRSS.

Abandi batowe, ni Majyambere Jean d’Amour wabaye Visi Perezida wa mbere, Sibomana Emmanuel watorewe kuba Visi Perezida wa kabiri, Rugasire Eusebius wagizwe Umunyamabanga mukuru na Mukandekezi Françoise wagizwe umubitsi w’iri shyirahamwe.

Hatowe kandi abayobozi b’Inteko Rusange ya FRSS. Uru rwego ruyobowe na Gatete Innocent, wungirijwe na Rurangirwa Aaron.

Abagize itsinda rya Tekiniki, ni Habiyambere Emmanuel wungirijwe na Nayirarora Elias na Remezo Jeanne. Undi watowe na Uwimana Ismaël wagizwe Umujyanama w’iyi Komite Nyobozi.

Aba bose batorewe manda yo kuzayobora imyaka ine. Karemangingo Luke yasimbuye Gatete Innocent wahawe kuyobora Inteko rusange.

Karemangingo Luke yatorewe kuyobora FRSS mu myaka ine iri imbere
Karengingo Luke mbere y’uko atorerwa kuyobora FRSS
Mukandekezi yagizwe Umubitsi wa FRSS
Remezo Jeanne ari mu itsinda rya Tekiniki
Rugasire yagizwe Umunyamabanga mukuru wa FRSS

UMUSEKE.RW

- Advertisement -