Justin Bisengimana yicuza kuba yaratoje Espoir FC

Uwahoze ari umutoza mukuru w’ikipe ya Espoir FC yo mu Akarere ka Rusizi, Bisengimana Justin, avuga ko we n’umutima we yicuza kuba yarafashe icyemezo cyo gutoza iyi kipe y’inyuma y’ishyamba.

Bisengimana Justin yavuze ko yicuza igihe yamaze muri Espoir FC

Muri Nyakanga 2022, ni bwo Ubuyobozi bwa Espoir FC bwatangaje ko bwamaze kubona umutoza mushya wari wasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Ubu buyobozi bwatangaje ko, Bisengimana Justin ari we wagombaga gutoza iyi kipe y’i Rusizi, cyane ko yari anasubiye mu rugo kuko ari ho avuka.

Uyu mutoza waje asanga hari abakinnyi benshi baguzwe, ntabwo yabonye umwanya uhagije wo gutegura ikipe n’ubwo yabanje kongeramo abakinnyi batandatu barimo Bigirimana Issa, Byumvuhore Trésor, Munezero Fiston n’abandi.

Mu kiganiro na B-Plus TV kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023 mu kiganiro “THE WARM-UP”, umutoza Bisengimana Justin yavuze ko mu byo yicuza, harimo kuba yaremeye gusesa amasezerano yari afitanye na Rutsiro FC agahitamo kujya gutoza i Rusizi.

Ati “Icya mbere ku mutoza ni ‘Squad’ iyo ufite abakinnyi beza uba umutoza mwiza, ariko iyo uri gupfundikanya n’ubundi ugaragara nk’aho uri mubi. Ntekereza ko ari byo byambayeho i Rusizi.”

Mu kwigaya ko yafashe icyemezo cyo gutoza Espoir FC ariko bikaba bitaramuhiriye, uyu mutoza avuga byatumye ahata umwanya.

Ati “Njye ndigaya ko nafashe ‘Risk’ itari yo. Byari kunyorohera kuguma muri Rutsiro FC aho kujya muri Espoir FC.”

Ikipe ya Espoir FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 11 mu mikino 18 imaze gukina.

- Advertisement -

Uyu mutoza yaciye muri Rutsiro FC, Police FC, Sunrise FC, Gicumbi FC, Bugesera FC na Police FC yabayemo nk’umutoza wari wungirije Seninga Innocent.

Espoir FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 11 mu mikino 18 imaze gukina

UMUSEKE.RW