KNC yongeye kuba umwana murizi ku misifurire

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yongeye kumvikana yibasira imisifurire nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona.

KNC akomeje kuba umwana murizi udakurwa urutozi

Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, habaye imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere mu bagabo.

Umukino wari utegerejwe na benshi, ni uwahuje Gasogi United na Rayon Sports wabereye kuri Stade ya Bugesera mu Karere ka Bugesera.

Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze Gasogi United ibitego 2-1  yatsinzwe na Essomba Onana byombi. Gusa ntabwo uruhande rw’ikipe yatsinzwe rwigeze rwishimira imisifurire.

KNC uyobora Gasogi United, yabwiye abanyamakuru ko uwasifuye uyu mukino, Nsabimana Céléstin, yawusifuye ameze nk’umufana ukurikije ibyemezo yataga mu mukino hagati.

Ati “Twakinnye na arbitre, twakoze ibishoboka byose, nta kindi twarenzaho. Igihe tuzagira abafana tugikina n’abafana bitwa ko ari ba arbitre, wenda natwe nitugira ba arbitre b’abafana hari igihe tuzatsinda.”

Yakomeje ati “Ibyo mwabonye abe ari byo mutangaza, ngira ngo ibintu bibera ku karubanda. Uko biri kose ibyo yakoraga ni amarorerwa. Umupira ubera ku karubanda.”

Yanongeyeho ko uyu musifuzi afite ikibazo. Ati “Ubundi Céléstin afite ikibazo. Yigeze kuza kuri match yacu twakiriye, ngo bamwicaza ahantu atashakaga kwicara ngo aravuga ngo muzambona. Bamuduha i Nyagatare, akora ibyo yakoze mwari muhari. Uyu munsi wa none ngira nta n’icyo nanavuga.”

Uyu muyobozi yashimiye abakinnyi ba Gasogi United birwanyeho ntibatsindwe ibitego byinshi, nyamara we avuga ko imisifurire itababaniye neza.

- Advertisement -

Ati “Muri iriya condition yo gu-cassa umuntu, ibintu biri aho ngaho, ntacyo batakoze. Kuko ngira ngo nagiye nanabasaba gutuza mbabwira nti mutuze dukine.”

Ibi bibaye inshuro ya kenshi uyu muyobozi yumvikana yibasira imisifurire, ariko kenshi abikora iyo ikipe abereye umuyobozi itatsinze, ari na ho benshi bahera bavuga ko akomeje kwigira umwana murizi udakurwa urutozi.

Mu minsi ishize na bwo, KNC yumvikanye yibasira umusifuzi mpuzamahanga, Rulisa Patience nyuma y’umukino Gasogi United yanganyijemo na Rutsiro FC ibitego 2-2, avuga ko uyu musifuzi atabaniye ikipe ye.

Ibi yavuze kandi biriyongera ku byo yigeze kuvuga kuri Ndayisaba Saidi na Barthazal ndetse bikamuviramo guhanwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa].

Abasifuzi bayoboye umukino wa Gasogi United na Rayon Sports
Onana ni we wababashe KNC na Gasogi United

UMUSEKE.RW