Maso mu batoza basabye akazi muri Étoile de l’Est

Umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso uherutse muri Musanze FC, ari ku rutonde rw’abifuza akazi ko gutoza ikipe ya Étoile de l’Est FC yahagaritse umutoza wa yo mukuru.

Biravugwa ko Nshimiyimana Maurice Maso ari mu basabye akazi ko gutoza Étoile de l’Est FC

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, hamenyekanye inkuru y’ihagarikwa ry’umutoza mukuru wa Étoile de l’Est FC, Nsengiyumva François uzwi nka Sammy wahagaritswe iminsi 15.

Nyuma yo guhagarikwa kw’uyu mutoza washinjwe umusaruro nkene muri iyi kipe, bagenzi be batangiye gusaba akazi ke nyamara atarirukanwa.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso ari mu batanze ibyangombwa mu buyobozi bw’iyi kipe asaba akazi ko gusimbura Sammy. Uyu mutoza aherutse kubona Licence B CAF yakuye mu gihugu cya Uganda.

Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Elie Byukusenge yemereye UMUSEKE ko hari abatoza batangiye gusaba akazi ko gusimbura umutoza wahagaritswe.

Ati “Yego. Cyane benshi. Bazi ko ahari twamwirukanye.”

Uyu Munyamabanga abajijwe niba Sammy azagaruka mu nshingano ze, yasubije ko kuzigarukamo no kutazigarukamo byombi bishoboka.

Ati “Wenda birashoboka ko yagaruka cyangwa ntagaruke ariko kugeza ubu nta bwo arirukanwa.”

Maso yabaye mu makipe arimo Police FC, Bugesera FC, Rayon Sports na Musanze FC aherukomo.

- Advertisement -

Ikipe ya Étoile de l’Est FC iyoboye itsinda rya mbere [A] mu cyiciro cya Kabiri n’amanota 31 mu mikino 13 imaze gukinwa.

Umutoza mukuru wa Étoile de l’Est FC, Sammy yahagaritswe iminsi 15

UMUSEKE.RW