Mugenzi Bienvenue yababaje Marine FC yamureze

Mugenzi Bienvenue wahoze muri Marine FC, yahesheje intsinzi Kiyovu Sports, Essomba Onana afasha Rayon Sports kugabanya amagambo ya Gasogi United.

Mugenzi Bienvenue yatsindiye Kiyovu Sports ibitego bibiri

Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, habaye imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya Mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Imikino ibiri yari ihanzwe amaso na benshi, ni uwahuje Gasogi United na Rayon Sports n’uwa Kiyovu Sports na Marine FC wabereye i Muhanga.

Kiyovu Sports yaje gukina uyu mukino ikeneye amanota atatu imbumbe kugira ngo igume mu rutonde rw’ikipe zihanganiye igikombe cya shampiyona, ariko na Marine FC yari ikeneye amanota cyane kugira ngo ikomeze gushaka azayigumisha mu cyiciro cya mbere.

Ikipe ya Marine FC yabonye igitego hakiri kare, kuko ku munota wa 13 Mbonyumwami Thaiba yari afunguye amazamu ku burangare bwa ba myugariro ba Kiyovu Sports, ndetse iminota 45 y’igice cya mbere irangira ari igitego 1-0.

Mu gice cya Kabiri, umutoza wa Kiyovu, Mateso Jean de Dieu yahise akora impinduka akuramo Frodouard na Muhozi Fred, basimburwa na Iradukunda Bertrand na Mugenzi Bienvenue.

Nyuma y’iminota ibiri gusa y’igice cya Kabiri [47′], Riyaad Nordien yatsindiye Kiyovu Sports igitego cyo kwishyura ku mupira yari ahawe na Bigirimana Abedi.

Ntabwo byatinze, kuko ku munota wa 71 Mugenzi Bienvenue yatsindiye Urucaca igitego ku mupira wari uhinduwe na Serumogo Ally, maze uyu rutahizamu amanika amaboko agaragaza ko azirikana ko Marine FC yamureze ikamuha iby’ibanze bikimufasha.

Iyi kipe yo ku Mumena yakomeje gusatira cyane, bituma ku munota wa 84 ibona igitego cya Gatatu cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenue nanone ku mupira wari ubanje guterwa na Iradukunda Bertrand ariko umunyezamu wa Marine FC awugaruye usanga Bienvenue ahagaze awusongamo.

- Advertisement -

Umukino warangiye Kiyovu Sports ibonye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 3-1, bituma ifata umwanya wa Kabiri n’amanota 38, mu gihe Marine FC byakomeje kuyijyana ahabi kuko ikiri ku mwanya wa 15 n’amanota 13 n’umwenda w’ibitego 19.

Indi mikino yabaye ku wa Gatandatu:

  • Gasogi United 1-2 Rayon Sports
  • Mukura VS 0-1 Rwamagana City
  • Gorilla FC 2-0 Espoir FC

Imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru:

  • APR FC vs Étincelles FC [Bugesera]
  • Police FC vs Musanze FC [Muhanga]

Umukino wabaye ku wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023:

  • Bugesera FC 3-0 Rutsiro FC

Umukino wabaye ku wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023:

  • AS Kigali 2-2 Sunrise FC
Mbonyingabo Regis yagoye cyane Marine FC
Riyaad Nordien yatanze akazi gakomeye
Ababanjemo ku mukino wa Marine FC
Abakinnyi ba Marine FC babanjemo
Abakapiteni babanza guhabwa amabwiriza
Abasifuzi bayoboye uyu mukino

UMUSEKE.RW