Rwamagana ikumbuye umushahara nk’umugabo ukumbuye umugore we

Abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi b’ikipe ya Rwamagana City bakomeje kwicira isazi mu maso nyuma yo kumara amezi agiye kuba ane abatazi umushahara uko usa.

Rwamagana City iricira isazi mu maso

N’ubwo ikipe iri kurwana no kuva mu myanya mibi yanatuma ikipe isubira mu Cyiciro cya Kabiri mu gihe nta cyaba gikozwe, ikipe ya Rwamagana City imaze amezi atatu itazi umushahara.

Uretse kuba abakinnyi ndetse n’abatoza b’iyi kipe bamaze amezi atatu badahembwa, ibi byiyongeraho uduhimbazamusyi tw’imikino imwe iyi kipe yatsinze ariko barategereje amaso ahera mu kirere.

Umwe mu bakinnyi bahaye UMUSEKE amakuru, yavuze ko badaheruka umushahara, ndetse ko n’ibikomeza gutya bizaca abakinnyi intege bikaba byatuma yisanga yasubiye mu cyiciro cya Kabiri.

Ati “Badufitiye ideni ry’amezi atatu y’abakinnyi. N’abashya babafitiye ukwezi kumwe. Mbese turi gukina nta mbaraga na nkeya kabisa.”

Yakomeje agira ati “Ubukene buratwishe kabisa. Duetegereje mu iyi minsi ngo bazayaduha. Dutegereje ku wa Gatandatu mbere y’umukino wa Mukura ni ko batubwiye.”

Iyi kipe iri ku mwanya wa 14 n’amanota 16 mu mikino 19 ya shampiyona imaze gukinwa. Izakira Mukura VS ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023.

UMUSEKE.RW