Rwasamanzi Yves yatunze urutoki ubwugarizi bwe

Umutoza mukuru w’ikipe ya Marine FC, Rwasamanzi Yves, ahamya ko ba myugariro be batamubaniye ku mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona iyi kipe yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 3-1.

Rwasamanzi Yves ahamya ko ubwugarizi bwe butamubaniye ku mukino batsinzwe na Kiyovu Sports 3-1

Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, ikipe ya Marine FC iri mu bihe bibi yongeye gutakaza undi mukino nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, umutoza mukuru wa Marine FC, Rwasamanzi Yves yatunze urutoki ubwugarizi bw’iyi kipe aho avuga ko batugariye neza bigatuma binjizwa ibitego bitatu.

Aganira na UMUSEKE, uyu mutoza yavuze ko iyo ubwugarizi bwe buba bwiza batari gutsindwa na Kiyovu Sports.

Ati “Imyumvire mu buryo bwo kugarira ni ikibazo kuko ari igitego cya mbere cyasanze umukinnyi ahagaze wenyine, icya kabiri ni uko, icya gatatu ni uko. Ntabwo turi beza nta n’ubwo twigeze tuba beza uyu munsi mu kugarira kuko iyo tuba beza Kiyovu ntabwo yari kudutsinda.”

Marine FC iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16 akina shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ifite amanota 13 n’umwenda w’ibitego 18.

Hirwa Jean de Dieu ntabwo ibihe bikomeje kumubera byiza
Rushema Chris ntabwo uyu mwaka byagenze neza
Marine FC iri aho umwanzi yifuza

UMUSEKE.RW