Umujyi wa Kigali wahembye abarimo KNC

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwahembye abafatanyabikorwa ba wo barimo n’Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC].

KNC ari mu bafatanyabikorwa bahembwe n’Umujyi wa Kigali

Ubusanzwe Umujyi wa Kigali, usanzwe ufite amakipe ufatanya n’ayo mu bikorwa bitandukanye birimo ubukangurambaga bugamije gutambutsa ubutumwa bw’uru rwego.

Babicishije ku mbuga nkoranyambaga z’Umujyi wa Kigali, Abayobozi barimo Meya Rubingisa Pudence, Urwego rw’Igipolisi cy’u Rwanda n’abandi.

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], ari mu bahembwe nk’umufatanyabikorwa bafashije urwego rw’Umujyi wa Kigali kurwanya igwingira mu bana no kwimakaza isukuru.

Bati “Mu bukangurambaga bw’isuku no kurwanya igwingira mu bana muri Gasabo,  hahembwe abafatanyabikorwa bafasha mu kugira ngo igwingira rirangirire mu bana ndetse himakazwe umuco w’isuku bihereye mu bana bato.”

KNC asanzwe ari umufatanyabikorwa w’Umujyi, biciye mu bikorwa byo kuzamura urubyiruko rukina umupira w’amaguru no mu bukangurambaga bugamije kurwibutsa ko rukwiye kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi.

Igipolisi cy’u Rwanda cyahembwe nk’Umufatanyabikorwa w’Umujyi wa Kigali
Umujyi wahembye abandi bafatanyabikorwa

UMUSEKE.RW