AS Kigali ishobora kungukira mu kavuyo Rayon yishoyemo

Rayon Sports ishobora guhombera mu byo imazemo iminsi, igatakaza umukino  wa shampiyona ifitanye na AS Kigali mu mpera z’iki Cyumweru.

Rayon Sports ishobora kubura intama n’ibyuma ku mukino ifitanye na AS Kigali

Hashize iminsi ikipe ya Rayon Sports igaragara mu bibazo birimo kwivana no kugaruka mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cya 2023.

Abakurikinira hafi umupira w’amaguru ku Isi kandi banawusobanukiwe, bahamya ko udashobora kubona intsinzi mu gihe cyose waba utameze neza mu mutwe.

Aha ni ho bamwe bahera bavuga ko ikipe ya Rayon Sports ishobora gutakaza umukino ifitanye na AS Kigali ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023 kuri Stade ya Bugesera.

Kuri uyu munsi ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], Nizeyimana Mugabo Olivier, bamumenyesha ko bagarutse mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro iyi kipe yari yikuyemo.

Ibi biza byiyongera ku mvugo ya Rtd Uwayezu Jean Fidèle uyobora iyi kipe, aho mu masaha make ashize yari yavuze ko abayobora umupira w’amaguru mu Rwanda batubaha amategeko ndetse hagikomeza kugaragaramo ibidakwiye.

Abasesenguzi bahamya ko ibi, AS Kigali ishobora kubyungukiramo n’ubwo bivugwa ko hari abakinnyi ibura bagiriye imvune mu mukino baheruka gutsindwa na Espoir FC.

Rayon Sports igiye gukina uyu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona, idafite myugariro Mitima Isaac wujuje amakarita atatu y’umuhondo na rutahiza Moussa Esenu ufite ikarita itukura yaboneye ku mukino wa Étincelles.

AS Kigali itarangaye yakungukira mu byo Rayon Sports imazemo iminsi

UMUSEKE.RW

- Advertisement -