Byiringiro Lague yageze muri Suède

Nyuma yo kuva mu Rwanda ku wa Kane tariki 9 Werurwe 2023, rutahizamu mushya wa Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède, Byiringiro Lague yageze yo amahoro.

Byiringiro Lague yageze mu gihugu cya Suède

Amakuru meza ku Banyarwanda no ku muryango we, ni uko uyu mukinnyi usatira aca ku ruhande, yageze muri Suède ndetse yiteguye gutangira akazi mu kipe ye nshya.

Byiringiro yasinye amasezerano y’imyaka muri Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri iki gihugu.

Yasanze Mukunzi Yannick wayigezemo mu 2019 nk’intizanyo ya Rayon Sports ariko akaza kugurwa n’iyi kipe.

Mbere yo kuva mu Rwanda, Lague yashimiye cyane umuryango mugari wa APR FC wamufashije byinshi kuva mu 2018 yakwerekeza muri iyi kipe.

Ati “APR FC ni ikipe yamfashije cyane kuva nayigeramo nungukiyemo inshuti, abavandimwe. Ni ibintu byinshi nungukiye muri iyi kipe kandi amahirwe mbonye nzayakoresha neza azamfasha kugera kure.”

Yongeyeho ati “Ndashimira cyane abayobozi ba APR FC, baramfashije,  bandwanyeho cyane aho ngiye navuga ko ari ukubera bo. Baramfashije cyane, biba bigoye ubona bitanashoboka ariko barandwaniriye cyane bampa amahirwe yo kugenda. Ndashimira abakinnyi bose twakinanaga kuko iyo baba badahari si nari kubona ayo mahirwe ngo iriya kipe imbone. Ndashimira Staff Technique baramfashije cyane bangarurira icyizere mbasha kugaruka ku murongo.”

Uyu mukinnyi yageze muri Suède mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ndetse mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka ni bwo ikipe yari yamutangaje nk’umukinnyi mushya wa yo.

Lague ubwo yasezeraga umuryango we

UMUSEKE.RW

- Advertisement -