EAPCCO: Icyizere ni cyose ku Banyarwanda

Mbere y’uko hatangira imikino ihuza Abapolisi bo mu Bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba. EAPCCO, izabera mu Rwanda, Igipolisi cy’u Rwanda gifite icyizere cyo kuzakusanya imidari myinshi ishoboka.

Ubuyobozi bwa Polisi bufitiye icyizere Abanyarwanda bazakina iyi mikino

Iri rushanwa biteganyijwe ko rizitabirwa n’ibihugu umunani muri 14 bigize uyu muryango wa EAPCCO.

Ku nshuro ya Kane iri rushanwa rigiye gukinwa, ryahawe Insanganyamatsiko igira iti “Guteza Imbere Ubufatanye bwa Polisi mu Kurwanya Ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu mikino n’imyidagaduro.”

Ibihugu bizitabira iyi mikino ni u Burundi, Uganda, Tanzaniya, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo, Ethiopia ndetse n’u Rwanda ruzakira irushanwa.

Imikino izabera ku bibuga 20 bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera mu gihe umuhango wo gufungura amarushanwa uzabera kuri Sitade ya Kigali yitiriwe Pele, uwo gusoza ubere kuri BK Arena.

Imikino kandi izaba itambuka irimo kuba ako kanya ku murongo wa You Tube wa Polisi y’u Rwanda.

Izitabirwa n’abakinnyi barenga 1250 bagize amakipe 83 ahagarariye inzego za Polisi mu bihugu bigize uyu muryango, arimo ay’abagabo 55 n’ay’abagore 28.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mikino ya EAPCCO yabaye ku wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera na Komiseri Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, CP Bruce Munyambo, bavuze ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda begukane imidari myinshi ishoboka muri iri rushanwa.

Bati “Niba tujya hanze tukazana imidari ya zahabu muzi twazanye, mu gihe turi mu rugo twakagombye kuyitwara yose ahubwo. Tugomba kwegukana imidari myinshi ishoboka kuko turi iwacu.”

- Advertisement -

Aba bakomeje bahamagararira Abanyarwanda bose kuza gushyigikira amakipe ya Polisi y’u Rwanda, kugira ngo babatere ingabo mu bitugu.

Bati “Aya ni amakipe ya Polisi, ariko anahagarariye Igihugu muri rusange. Turahamagarira Abanyarwanda bose kuza gushyigikira amakipe yabo.”

CP Bruce Munyambo, yavuze ko imyiteguro yo kwakira iyi mikino yateguwe kandi ikomeje kugenda neza ndetse ko hari icyizere cy’uko izagenda neza.

Yagize ati “U Rwanda rwiteguye neza kwakira imikino ya EAPCCO kandi ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru ni ntamakemwa, ni yo mpamvu tubashishikariza nk’uko bisanzwe kuba abafatanyabikorwa bacu beza kugira ngo iyi mikino imenyekane kandi ishyigikirwe na benshi u Rwanda rubashe gutsinda.”

Ibihugu bizitabira iyi mikino ni u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Sudan, Sudan y’Epfo, Éthiopie ndetse n’u Rwanda ruzakira irushanwa.

Mu mikino izakinwa harimo umupira w’amaguru, Netball, Volleyball, Basketball, Darts, Karate, Taekwondo, Judo, Iteramakofe, Kurasa n’indi itandukanye.

Imikino izabera ku bibuga 20 bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera, mu gihe umuhango wo gufungura amarushanwa uzabera kuri Stade ya Kigali yitiriwe Péle, uwo gusoza uzabere muri BK Arena.

Ku nshuro ya mbere imikino ya EAPCCO yabaye mu mwaka wa 2017 ibera muri Uganda, ku nshuro ya kabiri yakirwa na Tanzaniya muri 2018, mu gihe ku nshuro ya 3 yabereye muri Kenya mu mwaka wa 2019.

Yagombaga kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2020 ku nshuro ya kane, iza guhagarikwa n’icyorezo cya COVID-19.

Ku nshuro ya gatatu, ku rutonde u Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Kenya, rwegukana imidari 46; irimo 27 ya zahabu, itandatu ya feza na 13 ya bronze.

EAPCCO yashinzwe mu 1998, igamije gushimangira ubufatanye bwa za Polisi n’ingamba zihuriweho zo gusangira amakuru ajyanye n’ibyaha no guhuza amategeko hagamijwe kongerera ubushobozi inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ndetse no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Police FC izakina umupira w’amaguru

UMUSEKE.RW