Gahigi yahaye gasopo abakunzi ba Bugesera FC

Perezida w’ikipe ya Bugesera FC, Gahigi Jean Claude yasabye abakunzi b’iyi kipe kugirira icyizere umutoza mukuru wa yo, Nshimiyimana Eric n’ubwo ikipe itari kwitwara neza, anasaba abavuga ibyo biboneye ku kipe kandi batajya ku kibuga, kwitondera ibyo bavuga.

Gahigi Jean Claude uyobora Bugesera FC yahaye gasopo abafana bivugira ibyo bishakira batanagera ku kibuga

Nyuma yo gutandukana na Ndayiragije Étienne wari umutoza mukuru wa Bugesera FC, nta bwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwatinze kumusimbuza kuko bwahise buha amasezera Nshimiyimana Eric uteri ufite akazi.

N’ubwo ikipe yasimbuje umutoza, nta bwo umusaruro wo ari mwiza kuko yicaye ku mwanya wa 11 n’amanota 25 mu mikino 22 imaze gukinwa.

Abicishije ku rubuga rwa WhatsApp ahuriraho n’abakunzi ba Bugesera FC, Gahigi Jean Claude uyobora iyi kipe yabasabye kugira kwihanganira umutoza Nshimiyimana Eric utarabona umusaruro bamwifuzamo ariko aha gasopo abaca abandi intege kandi bataza ku kibuga.

Muri butumwa burebure bw’uyu muyobozi, yabanje kwihanganisha abakunzi b’ikipe abereye umuyobozi bari bajyanye i Musanze mu mukino Musanze FC yabatsinze ibitego 2-0 ikanabasezerera muri 1/8.

Muri byinshi yabandikiye ku rubuga bahuriraho, Gahigi hari aho yahaye gasopo abafana ba Bugesera FC bahora banenga gusa nyamara batagera ku kibuga ngo batize umurindi abakinnyi.

Ati “Ngarutse ku byo mwanditse ndagira ngo nisabire abafana cyangwa abantu bari hano ku rubuga batajya babasha kureba Match byibura ni yo yaba inshuro imwe gusa, ko bajya bitondera kwandika ibyo babonye cyangwa ibyo bashaka badafite n’ibyo bashingiraho. Byajya biba byiza mbere yo kwandika babanje gushaka amakuru y’imvaho ashobora kudufasha mu kubaka.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuba ikipe yasezerewe mu Gikombe cy’Amahoro, nta gikuba cyacitse kuko mu makipe 32 yari yacyitabiriye hasigayemo umunani gusa. Ibi bigasobanura ko atari yo kipe yonyine isezerewe.

Gahigi yongeye kubwira ko kuba uyu mutoza yarahawe inshingano zo gutoza ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 na 23, bisobanura neza ko ko Igihugu kimubonamo ubushobozi.

- Advertisement -

Yasoje ashimira abakunzi b’ikipe bakomeza kuyiba hafi mu bihe byose, kandi abizeza ko nk’ubuyobozi bazakora ibishoboka byose kugira ngo haboneke ibyishimo babagomba.

Bamwe mu bakunzi ba Bugesera FC barababaye
Abakunzi ba Bugesera FC basabwe kuba hafi y’ikipe aho guhora banenga gusa

UMUSEKE.RW