Imikino y’abakozi: RBA yatewe mpaga

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yatewe mpaga mu mikino y’abakozi kubera gukinisha umukinnyi utujuje ibyangombwa.

RBA FC yatewe mpaga kubera gukinisha umukinnyi utujuje ibyangombwa

Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe  2023, ku mukino wa shampiyona wahuje RBA FC na RSSB FC ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Cercle Sportif de Kigali.

Ikipe ya RBA n’ubwo yatsinze ibitego 3-1, ariko uwatsinze bibiri muri byo ntabwo yari yujuje ibyangombwa bisabwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi, ARPST.

Bivugwa ko uyu mukinnyi yakiniye ku ikarita iriho ifoto ye ariko amazina yakiniyeho atari aye. Ibi byaje gukurikiranwa n’ikipe ya RSSB bituma RBA iterwa mpaga ndetse inabimenyeshwa biciye mu ibaruwa yandikiwe.

Uyu mukinnyi wari wambaye nimero 10, yakiniye ku mazina ya Nduwayezu Philippe.

Iyi kipe iri mu itsinda rya mbere ririmo Rwandair, RSSB, RISA na RRA.

Ibaruwa ya ARPST itera RBA FC mpaga

Umutoza wa RBA, Kwizigira bikomeje kwanga [Ifoto: Rwandamagazine]
UMUSEKE.RW