Imikino y’abakozi: RBC igiye kuzana ikipe z’abagore

Ubuyobozi bw’imikino mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, bwemeje ko muri uyu umwaka w’imikino 2022/2023, iki kigo kizaba gifite amakipe y’abagore azitabira amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi, ARPST.

Ubuyobozi bwa RBC bwemeje ko bugiye kuzana ikipe z’abagore zizajya zitabira amarushanwa ya ARPST

Ubusanzwe imikino y’abakozi itegurwa na ARPST, yitabirwa n’ibigo bya Leta n’iby’ikorera mu mikino irimo umupira w’amaguru [abagabo], Volleyball na Basketball [abagabo n’abagore].

Muri iyi mikino yose, RBC yo isanzwe yitabira umupira w’amaguru ukinwa n’abagabo gusa ariko ubuyobozi bw’iki Kigo bwemeje ko bugiye kuzana amakipe y’abagore uyu mwaka w’imikino 2022/2023.

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na Cyubahiro Béatus uyobora imikino muri RBC, yemeje ko uyu mwaka mu marushanwa ya ARPST hazaba harimo n’amakipe y’abagore y’iki kigo.

Ati “RBC muzatubona umwaka utaha mu mikino yose. Mu mupira w’amaguru mu bagabo nk’uko bisanzwe, Volleyball abakobwa n’abahungu ndetse na Basketball mu byiciro byombi. Ubuyobozi bwatugiriye inama ko twaba mu mikino yose kandi turabushimira.”

Iki kigo kibitse igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize, iherutse kwegukana umwanya wa Kabiri mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo, yabereye mu gihugu cya Gambia.

Uretse igikombe cya shampiyona babitse, banegukanye igikombe cya Super Coupe 2021/2022.

RBC FC ibitse igikombe cya shampiyona 2021/2022

UMUSEKE.RW