Ndoli yajyanye na RBC yerekeje muri Gambia

Mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwa yo mu bigo by’abakozi, u Rwanda rwahagarariwe n’ibigo bitatu birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC].

Ndoli Jean Claude yajyanye na RBC FC yerekeje muri Gambia

Guhera tariki 8 Werurwe 2023, mu gihugu cya Gambia hazaba hari kubera irushanwa mpuzamahanga rihuza amakipe yabaye aya mbere iwa yo.

Iyi mikino yitabirwa n’ibigo by’abakozi biba byaregukanye ibikombe mu Bihugu biturukamo.

Muri iyi mikino itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi muri Afurika, [Association du Sport Travailliste Africain (OSTA)], u Rwanda rwahagarariwe na RBC, RRA muri Volleyball y’abagore na Wasac muri Volleyball y’abagabo.

Ikipe cy’Igihugu cy’Ubuzima cyahagarukanye abantu 20 barimo abakinnyi 17, abatoza babiri n’uwagiye ayoboye iri tsinda.

Aganira na UMUSEKE, Tumwiine Symplice wagiye uyoboye itsinda rya RBC, yavuze ko ibishoboka byose byakozwe kugira ngo iyi kipe igire imyiteguro myiza kandi izagende itagiye guherekeza izindi.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bitewe n’ubufatanye no kumva ibintu kimwe hagati y’abakinnyi n’abayobozi, bahagurukanye umwuka mwiza uzaba impamvu yo kwitwara neza.

Kapiteni wa RBC FC, Byamungu Cédric Abbas, ahamya ko nta rundi rwitwazo bafite kuko bateguwe neza kandi batagiye mu butembere mu gihugu cya Gambia.

Uyu mukinnyi yavuze ko we na bagenzi be biteguye neza, kandi bashimira ubuyobozi ku mbaraga bwakoresheje kugira ngo ikipe ibashe kwitabira iyi mikino mpuzamahanga.

- Advertisement -

Umutoza mukuru w’iyi kipe, Hakizimana Patrick, abona kuba ikipe igiye yarabanje gukina imikino ibiri mu irushanwa ry’umunsi w’umurimo, byarabafashije cyane abakinnyi be.

Ndoli Jean Claude wungirije muri iyi kipe, yavuze ko kuba hari inama abasha kugira barumuna be, ari iby’agaciro gakomeye ndetse umwuka ari mwiza mu rwambariro rw’iyi kipe.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi [ARPST], Mpamo Thierrey Tigos wagiye ahagarariye iri shyirahamwe, yavuze ko amakipe atatu ahagarariye u Rwanda hatazaburamo imwe ibasha gutaha igikombe.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko imyiteguro yagenze neza kuri buri ruhande, yaba ku makipe no ku ruhande rwa ARPST.

Abakinnyi RBC FC yajyanye: Habarugira Dieudonné, Byamungu Cédric Abbas, Ishimwe Daniel, Mugisha Théophile, Nyakarundi Jean Pierre, Turatsinde Patrick, Murangira Kevin, Habineza Ahmed, Mugisha Yvan, Mwizerwa Emmanuel, Nshimiyimana Patrick, Ntakirutimana Faustin, Nzeyimana Adamo, Neza Anderson, Ndicunguye Fabrice.

Abandi bajyanye n’ikipe: Hakizimana Patrick [umutoza mukuru], Ndoli Jean Claude [umutoza wungirije], Habanabakize Épaphrodite [team manager], Tumwiine Symplice [uyoboye itsinda ry’abagiye], Cyubahiro Béatus [sports manager].

Ikipe ziheruka guhagarira u Rwanda muri iyi mikino Nyafurika y’abakozi, ni Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] na Equity Bank.

Ikipe yahagurukanye icyizere
Abakinnyi bagiye bafite icyizere cyo kuzana igikombe
RBC FC yerekeje muri Gambia guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika

UMUSEKE.RW