Nyirimana Fidèle yatandukanye na Gisagara VC

Biciye mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi, uwari umutoza mukuru w’ikipe ya Gisagara Volleyball Club, Nyirimana Fidèle, yasezeye kuri izi nshingano mu buryo butunguranye.

Nyirimana Fidèle ntakiri umutoza wa Gisagara VC

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ni bwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko impande zombi zatandukanye binyuze mu bwumvikane no mu gushaka kwa Nyirimana.

Uyu mutoza avuga ko yasezeye ku nshingano yari afite zo gutoza Gisagara VC, ku mpamvu ze bwite.

Nyirimana yari yagarutse muri iyi kipe y’i Gisagara mu 2022 nyuma yo kuyivamo mu 2018 ubwo yajyaga gutoza UTB VC. Ubwo yayiherukanagamo muri uyu mwaka, yayivuyemo ayisigiye igikombe cya shampiyona.

Ni umutoza uzwiho gutwara ibikombe, kuko ubwo yari akiri muri UTB VC, yayihesheje ibikombe hafi ya byose bikinirwa mu Rwanda uretse shampiyona.

Kugeza ubu nta mpamvu y’uku gutandukana yigeze itangazwa n’ubuyobozi bw’ikipe, ariko umutoza we avuga ko batandukanye ku mpamvu ze bwite.

Kweguka kwa Nyirimana kurahita gusobanura Ndamukunda Flavien araba asigaranye ikipe nk’umutoza mu buryo bw’agateganyo.

UMUSEKE.RW