Onana ntazakina umukino wa Police FC

Rutahizamu ngenderwaho w’ikipe ya Rayon Sports, Léandre Essomba Willy Onana ari mu bakinnyi barindwi bujuje amakarita atabemerera gukina umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona.

Léandre Essomba Willy Onana ntabwo azakina umukino wa Police FC

Nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, imikino y’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, igomba gukinwa guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023.

Iyi mikino irabimburirwa n’uwa Gorilla FC yakira Sunrise FC kuri Stade ya Bugesera Saa cyenda z’amanywa na Rutsiro FC iza kuba yakiriye Rwamagana City kuri Stade Umuganda kuri iyo saha.

Mu bakinnyi barindwi bujuje amakarita atatu y’umuhondo batemerewe gukina iyi mikino, harimo abakinnyi babiri ba Rayon Sports barimo Léandre Essomba Willy Onana na myugariro Ganijuru Élie.

Abandi batemerewe gukina ni Bishira Latif, Niyonzima Olivier ba AS Kigali, Nizeyimana Jean Claude wa Rutsiro FC, Nduwayo Valeur wa Musanze FC na Ciza Hussein wa Étincelles FC.

Ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali ni zo bigaragara ko zisa nk’izikomerewe ukurikije abakinnyi ba zo beza batemerewe gukina imikino y’uyu munsi wa 25 wa shampiyona. Iyi kipe ikunzwe na benshi izakina umukino uyikomereye wa Police FC kuri Stade ya Muhanga.

Imikino iteganyijwe kuri yu munsi:

  • Gorilla FC vs Sunrise FC [15h, Bugesera]
  • Rutsiro FC vs Rwamagana City [15h, Umuganda]
  • Rayon Sports vs Police FC [15h, Muhanga]
  • AS Kigali vs Sunrise FC [15h, Bugesera]
  • Marine FC vs Musanze FC [15h, Umuganda]
  • Étincelles FC vs Gasogi United [15h, Umuganda]
  • APR FC vs Bugesera FC [15h, Bugesera]
  • Espoir FC vs Kiyovu Sports [15h, Rusizi]

Ferwafa yahisemo gusubika imikino yose y’umunsi wa 24, ikazakinwa ku matariki iri shyirahamwe rizatangaza mu gihe cya vuba.

APR FC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 49 mu mikino 23 imaze gukinwa, igakurikirwa na Kiyovu Sports ifite amanota 47.

- Advertisement -
AS Kigali ntifite Niyonzima Olivier Seifu

UMUSEKE.RW