Sitball: i Kigali hazakinirwa imikino isoza umwaka w’imikino

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abafite Ubumuga, NPC, ryatangaje ko mu mpera z’iki Cyumweru hazakinwa imikino isoza umwaka w’imikino 2022/2023 izabera ku kibuga cya Lycée de Kigali.

Umwaka w’imikino muri Sitball uzasozwa mu mpera z’iki Cyumweru

Ni imikino biteganyijwe ko izakinwa ku wa Gatandatu tariki 1 Mata 2023 guhera Saa tatu z’amanywa muri LDK.

Mu bagore no mu bagabo, harimo amakipe ahatanira igikombe n’andi ahatanira imyanya myiza no gusoza neza umwaka w’imikino.

Izizahatanira igikombe mu bagabo ni: Rutsiro, Gisagara, Karongi, Rulindo na Musanze. Izizaba zihatanira imyanya myiza muri iki cyiciro ni Kirehe, Rubavu, Nyatagare, Gasabo na Gisagara.

Mu bagore, izizaba zihataniye igikombe ni: Gicumbi, Kirehe, Nyamasheke, Musanze na Rubavu. Izizaba zishaka imyanya myiza ni: Kayonza, Nyanza, Musanze, Rubavu, Ngoma, Bugesera na Muhanga.

Ikipe ya Gasabo ibitse igikombe cy’umwaka ushize mu bagabo, mu gihe Musanze ikibitse mu bagore.

Gasabo ikibitse mu bagabo
Musanze y’abagore ibitse igikombe cy’umwaka ushize

UMUSEKE.RW