Sitting Volleyball: Ikipe umunani zizahatanira igikombe cya shampiyona

Nyuma yo gukina imikino y’agace ka Gatatu kuri iki Cyumweru, hamenyekanye amakipe umunani azavamo abiri azegukana igikombe cya shampiyona cya Volleyball ikinwa n’Abafite Ubumuga, Sitting Volleyball.

i Gicumbi hakiniwe agace ka Gatatu ka Sitting Volleyball

Ni agace kakiniwe mu Akarere ka Gicumbi kuri iki Cyumweru kuva Saa tatu z’amanywa.

Iyi mikino yasize mu byiciro byombi hasigayemo amakipe ane, agomba gukina imikino ya nyuma izatanga izizegukana igikombe.

Amakipe ane mu bagore ni: Musanze, Bugesera, Gicumbi na Nyarugenge, mu gihe mu bagabo ari: Gisagara, Gasabo, Rusizi na Musanze.

Izi biteganyijwe ko zizakina tariki 6-7 Gicurasi uyu mwaka mu Akarere ka Gisagara.

Uburyo bwo gukinamo, ikipe ya mbere izahura n’ikipe ya Kane, iya Kabiri ihure n’iya Gatatu, izitsinze zizahurire ku mukino wa nyuma, mu gihe izitsinzwe zizahatanira umwanya wa Gatatu.

Umwaka ushize w’imikino, iki gikombe cyegukanwe n’ikipe ya Gisagara mu bagabo, mu bagore cyegukanywe na Bugesera.

i Gicumbi nta rungu ryari rihari
Haba harimo guhangana
N’abakobwa bakinnye

UMUSEKE.RW