Umukino wo Koga: Komisiyo y’abakinnyi yabonye ubuyobozi

Mu nama y’Inteko Rusange yahuje abanyamuryango b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga, RSF, hatorewemo ubuyobozi bwa Komisiyo y’abakinnyi muri uyu mukino.

Abakina umukino wo Koga mu Rwanda babonye ababahagararira

Ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023, habaye Inama y’Inteko rusange yahuje abanyamuryango ba RSF, yagombaga kuganira ku ngingo imwe yo gushyiraho Komisiyo eshatu z’abakinnyi bahagarariye abandi bakina umukino wo Koga mu Rwanda.

Iyi nama yayobowe na Perezidante, Rugabira Girimbabazi Pamela n’Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Bazatsinda James.

Impamvu yo gushyiraho izi Komisiyo, iri mu byo Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Koga ku Isi [World Aquatic] yasabye ibihugu mu rwego rwo kwishyira hamwe.

Komisiyo zashyizweho, ni iy’ubuzima inafite inshingano zo kumenya niba abakinnyi nta miti yongera imbaraga bakoresha, ishinzwe amarushanwa igamije kwigira hamwe ibyagirira akamaro abakinnyi binyuze mu marushanwa atandukanye bitabira, arimo ayo mu Biyaga (Open Water) ndetse no muri Pisine (Swimming Pool).

Hashyizweho kandi Komisiyo y’abakinnyi, ishinzwe kuvuganira abakinnyi mu gihe cy’imikino, nyuma ya yo ndetse n’ibindi bijyanye n’Iterambere rya buri munsi hashingiwe ku marushanwa atandukanye bakina.

Muri buri Komisiyo, hatowe abantu batanu barimo Perezida, Visi Perezida, Umunyamabanga n’abajyanama babiri.

Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa igizwe na: Kamanzi Jean d’Amour [Perezida], Mutesi Djamilla [Visi Perezidante], Umurerwa Médiatrice [Umunyamabanga], Mukunzi Emmanuel [Umujyanama], Niyomugabo Jackson [Umujyanama ushinzwe tekinike] na Murangira Bosco [Ushinzwe abasifuzi].

Komisiyo y’abakinnyi: Tuyisenge Yves [Perezida], Ishimwe Hértier [Visi Perezida], Kamana Thian [Umunyamabanga], Iradukunda Is’haqa Bébeto [Umujyanama], Kirezi Epaphrodite [Umujyanama].

- Advertisement -

Komisiyo y’Ubuzima: Kwihangana Prosper [Perezida], Zimurinda Alain [Visi Perezida], Niyomugabo Jean Claude [Umunyamabanga], Mpawenimana Ismaël [Umujyanama], Rusamaza Alphonse [Umujyanama].

Umuyobozi wa RSF, Rugabira Girimbabazi Pamela, yishimiye iki gikorwa kuko hari hashize igihe iki cyifuzo gihari kandi bizafasha mu Iterambere ry’uyu mukino biciye mu ishyirahamwe.

Uyu muyobozi yasabye abatowe kuzakoresha imbaraga hagamijwe guteza imbere umukino wo Koga, kugira ngo u Rwanda ruzabashe kwegukana imidari myinshi mu marushanwa atandukanye.

Tuyisenge Yves watorewe kuyobora Komisiyo y’abakina umukino wo Koga mu Rwanda, yijeje abamutoye ko batazicuza kandi bazafatanya mu kuzamura uyu mukino.

Rugabira Girimbabazi Pamela [wicaye hagati] uyobora RSF yari ahari
Komisiyo eshatu ni zo zatowe
Inteko Rusange yatorewemo Komisiyo zihagararira abandi

UMUSEKE.RW