Umutoza w’Amavubi yavuze igihombo cyo kubura Hakim Sahabo

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Carlos Alós Ferrer, yasobanuye igihombo iyi kipe yagize cyo kubura Hakim Sahabo ukina hagati mu kibuga utazakina umukino wo kwishyura wa Bénin.

Hakim Sahabo ntazakina umukino wo kwishyura w’u Rwanda na Bénin

Ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023, hateganyijwe umukino wo kwishyura wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika 2024, uzabera kuri Kigali Péle Stadium saa Cyenda z’amanywa.

Mbere yo gucakirana n’ikipe ya Bénin, umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Carlos Alós Ferrer ahamya ko kuwukina adafite Hakim Sahabo ukinira Lille y’abatarengeje imyaka 19, ari igihombo.

Ati “Ni igihombo gikomeye kuko Hakim Sahabo ni umukinnyi muto ushobora guhindura umukino. Ariko twizera abakinnyi bose.”

Uyu musore yabonye amakarita abiri y’umuhondo ku mukino ubanza u Rwanda rwanganyirijemo na Bénin igitego 1-1 i Cotonou.

Kapiteni w’Amavubi, Kagere Meddie, yavuze ko amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika 2024 kizabera muri Côte d’Ivoire bishoboka ariko bisaba kubikorera.

Ati “Amahirwe turacyayafite 100%. Igisigaye ni ukubyaza umusaruro amahirwe tubona.”

Mu itsinda rya L ibi bihugu byombi birimo, u Rwanda ruri ku mwanya wa Gatatu n’amanota abiri, mu gihe Bénin iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Carlos Alós Ferrer yavuze ko kubura Hakim Sahabo ari igihombo

UMUSEKE.RW

- Advertisement -